Muhanga: Umugabo yatemaguye umugore we arapfa nawe ahita yiyahura

Muhanga: Umugabo yatemaguye umugore we arapfa nawe ahita yiyahura

| | Yasomwe inshuro 508 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Habimana Selemani wari utuye mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Cyeza yategeye umugore we mu nzira aramutemagura arapfa nawe ahita yiyahura arapfa, biturutse ku makimbirane ashingiye ku bukwe bari bafitanye.

Aya mahano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2016 ubwo Habimana Selemani wo mu karere ka Muhanga yajyaga gutegera mu nzira umugore we witwa Uwimana Christine, akamutemagura  akamusiga ari intere ariko nyuma akaza guhita shiramo umwuka bamujyanye kwa muganga. Uyu mugabo nawe akimara kumenya ko agiye gutabwa muri yombi nawe yahise yiyahura basanga yapfuye nk’ uko byemejwe n’ umuvugizi wa polisi mu ntara y’ Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana.

CIP André Hakizimana yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mugabo witwaga Selemani Habimana, yabanaga n’umugore we Uwimana Christine ariko batarasezeranye imbere y’amategeko, bakaba bari bamaze imyaka 13 yose babana ndetse bafitanye umwana umwe.

CIP André Hakizimana yakomeje abwira iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko Selemani Habimana ari umusaza w’imyaka 67 y’amavuko, naho Christine bashakanye nawe akaba ari umugore ukuze watandukanye n’undi mugabo bafitanye abana bakuru. Umukobwa mukuru wa Uwimana Christine witeguraga gushyingirwa, yasabye nyina ko imihango y’ubukwe bwe yazabera iwabo mu rugo rwa Se undi arabyemera, gusa Selemani ntiyabikozwaga kuko yavugaga ko ari we umaze imyaka 13 arera abo bana, bityo imihango y’ubukwe bw’uwo mukobwa ikaba igomba kubera aho asanzwe arererwa.

Uwimana Christine ibyo yabirenzeho ajya mu rugo rw’umugabo batandukanye aho yari amaze ukwezi bari mu by’imihango y’ubukwe bw’uwo mukobwa, ibi bikaba ari byo byarakaje cyane Selemani Habimana agapanga uko yamwivugana.

CIP André Hakizimana akomeza avuga ko kuri uyu wa Kabiri, Selemani Habimana yagiye gutegera mu nzira uyu mugore we akamutemagura, hanyuma akajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rutobwe ari intere ndetse agahita ashiramo umwuka.

Selemani Habimana nawe nyuma bagiye kumushaka ngo atabwe muri yombi aryozwe ibyo yakoze, basanga yahise yiyahura nawe arapfa, imirambo yabo yombi ikaba yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi.

NO COMMENTS

Leave a Reply