Muhanga: Umugabo yicishije umugore we ishoka amuziza imitungo

Muhanga: Umugabo yicishije umugore we ishoka amuziza imitungo

| | Yasomwe inshuro 959 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka muhanga ho mu ntara y’Amajyepho nyuma y’amakimbirane yo mu miryango umugabo witwa Ruganintwari Fulgence akurikirantweho kwica umugore we Mukashyaka Christine amwicishije ishoka mu mutwe.

Ni inkuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Ukwakira kuri uyu wa Gatandatu aho uyu Ruganintwari na Mukashyaka bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore ariko mu rugo rwabo hakavuka amakimbirane ya hato na hato biturutse kutumva ibintu kimwe ku mitungo y’urugo aho byageze naho biyambaza imiryango ariko biranga birananirana.

Nyuma yaho kuri uyu wa Gatandatu imiryango yabo yari yaje kubahuza ku makimbirane yaramaze iminsi avugwa muri ur’urugo, Ruganintwari yahengereye ku mugoroba ahagana ku isaha ya saa Moya imiryango ikimara ku hava maze yica umugore we amuteye ishoka mu mutwe.

Kuri iki Cyumweru, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise buteranira aho ibi byago byabereye, ndetse Ruganintwari wari wamaze gutabwa muri yombi yagejejwe imbere y’abaturage yemera icyaha yakoze.

Meya Uwamariya usanzwe uyobora akarere ka Muhanga nawe wari uri mu Murenge wa Kiyumba mu Kagari ka Budende, yavuze ko Ruganintwari yanigeze gufungirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko akaza kurekurwa mu bemeye ibyaha bagasaba imbabazi, mu 2003.

Uyu muryango wari ufitanye abana batatu umukuru afite imyaka 11 umuto akagira ibiri n’igice, ndeste imiryango yahise ikorana ishakisha uko abana basigaye bazarerwa.

Amakuru kandi avuga ko umugabo yari afite abandi bana batatu yabyaye ku bandi bagore batandukanye, akajya abwira umugore we kubatangira mituweli kandi babana na ba nyina, byose bikongera amakimbirane mu rugo.

NO COMMENTS

Leave a Reply