Muhire Kevin ati “abavuga ko nasubiye inyuma barishuka”

Muhire Kevin ati “abavuga ko nasubiye inyuma barishuka”

| | Yasomwe inshuro 663 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muhire Kevin ukinira ikipe ya Rayon Sport akanakinira ikipe y’ Amavubi U20 yatangaje ko agarukanye imbaraga nyinshi cyane nyuma yo kuva mu myitozo ya Amavubi U20.

img_7345

Muhire Kevin n’umwe  mu bakinnyi bane ba Rayon Sport bahamagawe mu ikipe y’ Amavubi y’abatarengeje imyaka 20

Mu kiganiro Kevin yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko nyuma yo kuva mu myitozo y’Amavubi U20, yigiyemo byinshi ndetse bikaba bizanamufasha kwitwara neza mu mikino ya Rayon Sport iri bukine na Marine kuri uyu wa gatandatu.

img_7347

Yagize ati “tuvuye mu myitozo y’ Amavubi U20 ndetse hari byinshi nigiyemo biri bunamfashe mu mukino tugiye guhuramo n’ikipe ya Marine.”

Twamubajije ku makuru avugwa ko ashobora kuba atakibona umwanya wo gukina bitewe nuko yasubiiye inyuma atubwira ko ayo ari amakuru atizewe

Yagize ati “Nibyo koko mu minsi yashize ntago nabonaga umwanya wo kujya mu kibuga ngo nkine bitewe n’ikibazo narimfite ntavugira mu ruhame, gusa ubu byarakemutse, umwanya ndawufite ndakina uko bikwiye”

img_7348

Muhire Kevin na bajyenzi be bo mu Mavubi U20 barahaguruka I Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016 berekeze mu gihugu cya Maroc

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply