Mu kitwa ubutembere Miss Mutesi Jolly akomeje kwerekana ko akataje – AMAFOTO

Mu kitwa ubutembere Miss Mutesi Jolly akomeje kwerekana ko akataje – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 1,143 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Miss Mutesi Jolly uherutse kuva mu Rwanda atumiwe mi iserukiramuco ryateguwe n’ Abagande batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uretse kwitabira iri serukiramuco yabyaje amahirwe akanya yabonye yigira gutembera Amerika yose.

Miss Mutesi Jolly ari mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yatumiwemo akaba yaritabiriye iri serukiramuco ryabaye mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki 2 kugeza ku ya 4 Nzeri 2016, ari kumwe n’abandi bantu b’ibyamamare mu karere aribo Sheebah Karungi, David Lutalo, Winnie Nwagi, Desire Luzinda n’abandi bo mu Karere barimo na Diamond wasusurukije abitariye iri serukiramuco mu buryo bukomeye.

1473149539_5Mutesi Jolly yitabiriye iserukiramuco

1473149269_logo1Aha ari imbere y’ umusozi wa Hollywood

Usibye ibi byamamare kandi muri iri serukiramuco hari hatumiwemo abandi bakobwa babaye ba nyampinga mu bihugu byabo nka Miss Uganda, Zahara Mohammed Nakiyaga, Miss Kenya, Charity Njeri Mwangi; Miss Universe Tanzania, Lorraine Marriott na Nyampinga wa Ethiopia, Kisanet Teklehaimanot.

1473149539_3Inyenyeri yanditseho izina ry’ umuhanzi Bob Marley

Jolly yatindiwe no kuva mu bitaramo by’ iserukiramuco kuko yahise ajya gutembera ahantu hose hafite ubwiza nyaburanga muri Amerika agenda ahifotoreza hose.1473149539_4

NO COMMENTS

Leave a Reply