Mukura ikubitiwe ku mbehe yayo, Espoir ihagama Rayon Sports i Rusizi

Mukura ikubitiwe ku mbehe yayo, Espoir ihagama Rayon Sports i Rusizi

| | Yasomwe inshuro 214 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, isize Police ibonye intsinzi imbere ya Bugesera FC, Rayon Sports na Espoir zigabanye amanota mu gihe Mukura Victory Sports itsindiwe mu rugo.

Ku Kicukiro, Danny Usengimana yafunguye amazamu ku munota wa 10, igitego cyishyuwe na Ruhinda Farouk ku munota wa 36, kuri penaliti, ni nyuma yaho Abdallah wa Bugesera FC yari akorewe ikosa.

Mu gice cya kabiri, Police yabonye igitego cyayihaye kuyobora umukino, nacyo gitsinzwe na Danny Usengimana, birangira Police itsinze 2-1.

I Rusizi, Espoir FC yari yakiriye Rayon Sports, banganya 0-0.

Mu gihe i Huye, Mukura yatsinzwe na Etincelles 1-0 cya Gikamba Ismael ku munota wa 57 w’umukino naho Kirehe FC nayo itsindirwa mu rugo na Sunrise FC 1-0 cya Irabivuze Hoze.

NO COMMENTS

Leave a Reply