Mukura vs yiteguye kwesurana na APR FC idafite Faustin

Mukura vs yiteguye kwesurana na APR FC idafite Faustin

| | Yasomwe inshuro 483 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya APR FC irakira Mukura Victory Sports aho zigiye kwesurana mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona  urabera kuri stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu saa kumi nebyiri z’ umugoroba.

APR FC yanganyije na Gicumbi FC 1-1 mu mukino uheruka, irakira uyu mukino idafite myugariro Usengimana Faustin ufite imvune y’ino ry’igikumwe yakuye muri uyu mukino.

sam_9677
Mukura ikina na APR FC kuri uyu munsi kuri stade ya Kigali

Ikipe ya APR FC yari maze iminsi yaravunikishije abakinnyi benshi kuri ubu bamwe baraza kuba bagarutse mu kibuga haba Herve Rugwiro, Innocent Habyarimana, Onesme ndetse na Fabrice bose bakaba baza kuba bagaragara kuri uyu munsi.

Ku ruhande rwa Mukura naho ubwo iheruka gukina yatsinzwe na Etincelles igitego kimwe ku busa ntago yari ifite rutahizamu wayo Ndayishimiye Christopher warufite ikibazi kimvune gusa nawe yagarutse araza kugaragara kuri uyu mukino.

 

Muhadjiri ukinira APR FC araza kuba akina n’ ikipe yavuyemo umwaka ushize doreko yayivuyemo yarayitsindiye ibitego 16 byose muri shampiyona.  Twabibutsako mu mukino uheruka guhuza aya makipe yombi ikipe ya Mukura yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1 cya Mukura umukino wari wabereye i Huye kuri stade ya Mukura.

NO COMMENTS

Leave a Reply