Muri 2020-2025 gutura mu kajagari bizaba bitakirangwa mu mugi wa Kigali

Muri 2020-2025 gutura mu kajagari bizaba bitakirangwa mu mugi wa Kigali

| | Yasomwe inshuro 238 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu rwego rwo kugabanya imiturire y’akajagari mu mugi wa Kigali, Umujyi wa Kigali uri gukora inyigo yo kureba uko iyo miturire yagabanuka cyangwa igacika aho Umujyi wa Kigali uri gukorana n’isoko ry’imari n’imigabane.

fred-mugisha

Nkuko inyigo ibigaragaza akajagari kagenda kiyongera mu mugi wa Kigali, kuri ubu biragaragaza ko 70% by’abatuye mu mujyi wa Kigali batuye mu kajagari, bivuye kuri 67% byari bihari mu mwaka w’2011-2014, bikagaragara ko hari ubwiyongere bw’imiturire y’akajagari.

Mu kugirango iki kibazo kibe cyagabanuka hari inyigo iri gukorwa ku buryo abaturage batuye ahantu mu kajagari bazajya batanga ubwo butaka batuyeho, abashoramari bahabuka amazu manini yo guturamo (apartment), noneho abatanze ubutaka bwabo nabo bahabwemo amazu yo guturamo,  muri ayo mazu rusange  yaba yubatswe,  ibi birasobanurwa na Eng. Fred MUGISHA umuyobozi w’ishami ry’imiturire nimyubakire mu mujyi wa Kigali aho avuga ati:”nibura abantu batuye mu kajagari, nibaramuka batanze ubutaka bwabo akaba ari nkayo ngwate yabo, abandi bakaza bagashyiramo amafaranga, noneho abafite amafaranga bashobora kuza bakubaka amazu agaragara neza, nkuko byagaragajwe mu nyigo ibi byashyirwa mu bikorwa kandi bikagenda neza ku mpande zombi”.

akajagari-2

Mu gukorana n’isoko ry’imari n’imigabane ho, hazajya harebwa uko bikorwa nkuko Eng. Fred MUGISHA yakomeje abisobanura ati:” isoko ry’imari n’imigabane izareba uburyo abshyiramo amafaranga ndetse n’abashyiramo ubutaka, babandi bashyiramo amafaranga bubakire babandi bafite ubutaka, uyu munsi hari hari utujagari, noneho abafite amafaranga bubake  amapartments , babandi bari batuye mu tujagari baturemo, na wawundi washyizemo amafaranga yungukire mu mazu menshi azaba yubatse ku butaka bwabo, ariko ntibizavanaho ko ubutaka ari ubwabo”.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hari gahunda y’uko muri  2020-2025, nta mazu y’akajagari azaba akirangwa mu mugi wa Kigali, ariko mu cyerecyezo cya 2020 hari kurebwa uburyo gutura mu kajagari byazaba byagabanutse.

Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply