Iki cyumweru Kigali yugarijwe n’ ibitaramo byinshi

Iki cyumweru Kigali yugarijwe n’ ibitaramo byinshi

| | Yasomwe inshuro 866 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muri iki cyumweru Kigali yugarijwe n’ibitaramo byinshi bigiye bitandukanye, guhera ku wa gatanu kugeza ku cyumweru mu nshe zigiye zitandukanye haba ibitaramo by’ abahanzi cyangwa ibitaramo byo ku murika imideli.

Kuri iyi ncuro nka Touchrwanda,  twabahitiyemo kubagezaho ibitaramo bizaba iki cyumweru kugirango abakunzi bacu batazabura aho berekeza (Kigali yugarijwe) muri iki cyumweru.

Ibitaramo bihari ku munsi wo kuwa gatanu taliki 23

2-face Igitaramo gitegerejwemo umuhanzi 2Face wo mugihugu cya Nigeria kizaba ku munsi wejo kibere muri Serena Hotel nubwo hajemo kutumvikana neza nabandi bahanzi bo mu Rwanda bari kuzaharirimbira bitewe no kutumvikana ku byo basezeranye mbere.14407693_559618827562418_1110140732_n Let’s party ni igitaramo kizabera i Gikondo mu kabai kazwi nka Ambasadors Parks aho abazahajya bazataramirwa n’ abahanzi bagize itsinda rya Charly na Nina ndetse na Edouce.isimbiLadies Night ni igitaramo cyateguwe na Isimbi Alliance umunyamakuru wa Flash Tv akaba anazwi muri cinema Nyarwanda. Iki gitaramo cya Ladies Night kizabera Kimironko muri hotel le printemps mu kabyiniro kazwi nka Spring Club, ni uguhera saa moya z’ umugoroba kugeza bukeye aha ho doreko hashyizweho icyo kunywa cy’ ubuntu ku bategarugori.

Ibitaramo biri ku munsi wo kuwa gatandatu taliki 24

teta-red-party

Teta all Red Party ni igitaramo kizaba taliki 24 kikabera mu nyubako iri mu mujyi wa Kigali izwi nka “Ubumwe Grand Hotel” Iki gitaramo kizitabirwa n’ abambaye umutuku gusa kizatangira i saa moya zo ku mugoroba, aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 10 000 hariho nicyo kunywa ndetse n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000) kuri table iriho abantu batandatu bagahabwa nicyo kunywa amacupa atatu afite agaciro ko hejuru, ahanyuma ni aho bazishyura ibihumbi 200 mu myanya y’ icyubahiro.

Rwanda Cultural Fashion Show

Ikindi gitaramo gihari ni icya Rwanda Cultural Fashion Show kizaba ku nshuro ya gatatu kikazabera i Remera muri sports view hotel guhera saa kumi nebyiri z’ umugoroba, aha ho bizaba ari ukwerekana imideli kuba models bo mu Rwanda ndetse nabo mu karere ka Afurika.

NO COMMENTS

Leave a Reply