Muri Rayon Sport umusaruro wo kugura abakinnyi bo hanze wagaragaye

Muri Rayon Sport umusaruro wo kugura abakinnyi bo hanze wagaragaye

| | Yasomwe inshuro 626 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kujyenda icikwa n’abakinnyi batandukanye yakoze uko ishoboye maze igura abandi harimo nabo yakuye hanze y’igihugu, gusa umusaruro bazanye watangiye kugaragarira buriwese

img_9724

img_9721

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nzeli 2016 ubwo iyi kipe yakinaga n’ikipe ya Police FC mu marushanwa ya AS Kigali Pre season Tournament abakinnyi bashya bigaragaje cyane ndetse biyihesha insinzi.

img_9705

Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional I Nyamirambo, ukaba wari wahuruje imbaga y’abantu baje kwihera ijisho aho ikipe ya Rayon Sport yesurana n’iya Police FC.

img_9750

img_9767

Mu gice cya mbere ku munota wa 9 ikipe ya Police FC yabonye igitego cya mbere gitsinze na Eric Nsabimana, nyuma yaho habayeho ikosa ryakorewe ikipe ya Rayon Sport, maze Nshuti Savior Dominic atazuyaje ahita yinjiza igitego cya mbere cya Rayon Sport amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

img_9814

img_9829

Mu gice cya kabiri amakipe yose yagarukanye imbaraga gusa ibitego bikomeza kuba ibyibura, mu minota y’inyongera, umunya Mali Moussa Camara yatabaye Rayon Sport maze ayitsindira igitego cya kabiri umukino uhita urangira ari ibitego 2 bya Rayon Sport kuri 1 cya Police FC

img_9890 img_9917 img_9972 img_9975 img_9978 img_9990

NO COMMENTS

Leave a Reply