Musambira: Impanuka ikomeye yaraye ibaye imaze guhitana abasaga 11

Musambira: Impanuka ikomeye yaraye ibaye imaze guhitana abasaga 11

| | Yasomwe inshuro 430 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Kamonyi, aho bita i Musambira haraye habereye impanuka ikomeye cyane kuburyo yaguyemo abantu bagera kuri 11 abandi bagera kuri 20 nabo bakaba bakomeretse cyane kuburyo bishobora no gutuma imibare y’ abapfuye ishobora no kwiyongera.

Umwe mu baturage wari hafi y’ aho iyi mpanuka yabereye yabwiye umunyamakuru wa touchrwanda.com ko iyi mpanuka yari ikomeye cyane kuburyo babonaga ndetse nta muntu uza kurokoka mu bari muri Coaster.

Uyu muturage yakomeje abwira umunyamakuru wacu ko coaster ya kompanyi itwara abagenzi ya Horizon yavaga i Muganga yerekeza i Kigali yagonganye n’ igikamyo gifite ibirango byo mu gihugu cya Tanzaniya maze iyi coaster irangirika bikomeye kuko iyi kamyo yabaye nk’ iyica hejuru, izindi coaster 2 nazo zahise zikwepa izi odoka zari zigonze nazo zikora impanuka.

Kugeza ubu abantu 11 nibo bahise basiga ubuzima muri iyi mpanuka abandi 18 nabo barakomereka bikomeye kuburyo bajyanywe mu bitaro bya Kabgayi bamerewe nabi ndetse abensi bari aho bemeza ko umubare w’ abayiguyemo ushobora no kuba wakwiyongera bitewe n’ ibyo babonye.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply