Musanze: Barinubira gukoresha buji mu gihe cyo kubyaza mu masaha akuze

Musanze: Barinubira gukoresha buji mu gihe cyo kubyaza mu masaha akuze

| | Yasomwe inshuro 503 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma yaho ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi zicagaguye insinga zitanga umuriro mu murenge wa Kimonyi ho mu karere ka Musanze abaturage bagana ikigo nderabuzima cya Kabare barinubira bikomeye kujya kubyara bagafasha buji abaganga ngo babashe gutanga ubuzima.

JPEG - 132 kb

Hagiye gushira igihe kigera ku kwezi, ikigo gishinzwe gukwiza ingufu EUCL ziciye izi nsinga zo ku rugomero rwa Mutobu mu rwego rwo kuzisimbuza izindi zifite ingufu zisumbuyeho ndetse bakongera n’ingufu z’umuriro zatangwagwa muri uyu murenge.

Gusa abaturage bashinja iki kigo guterera iyo ukwezi kose kukaba kugiye gushira nta mashanyarazi arangwa muri uyu murenge bigateza n’ingaruka zo kubura umuriro ku kigo nderabuzima cya Kabere aho abarwaza binubira ikoreshwa rya buji mu gihe amasaha akuze bari kubyaza umubyeyi.

Uwamariya Anathalie umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabere ushinzwe imari yagize ati “Urabona iyo umubyeyi aje kubyarira hano mu mwijima ni ibintu bitoroshye twifashisha buji, ubundi abarwaza bakitwaza udutara ku buryo no kubyaza usanga bidakorwa mu ibanga kuko hari ubwo umuganga aba yaraye izamu na mugenzi we yaba agiye gufasha abandi barwayi, ubwo bikaba ngombwa ko umurwaza agufasha buji.”

Uyu mukozi akomeza avuga ko kuba umuriro w’amashanyarazi warabuze bituma batabasha kubika neza imiti imwe n’imwe kubera ko nta ‘frigo’ zigikora.
Yagize ati “Ubu tujya kubitsa imiti mu kigo nderabuzima cya Kimonyi, nta nkingo twabika hano, ibizamini ntibikorwa kubera ko isuzumiro imashini nta muriro n’ibindi bikenera umuriro nka za mudasobwa ubu twagarutse kuri gakondo dukoresha ikaramu n’urupapuro mu gutanga raporo n’icungamutungo ntirigikorwa binyuze mu ikoranabuhanga.”

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Musanze Ing. Nzamurambaho Marcel na we ashimangira ko ukwezi kugiye gushira nta muriro urangwa muri kariya gace ariko ngo bizakemuka.

Yagize ati “Ruriya rugomero rwa Mutobo rwatangaga umuriro muri Kabere ni ukuvuga akagari ka Birira gusa, Transfo y’aho yari ifite ingufu nkeya , kuri ubu rero twaciye insinga kugira ngo tuzihuze n’imiyoboro ya EUCL. Ni byo koko hari ingaruka zabonetse ariko kuri ubu ndizera ko nyuma y’icyumweru kimwe iki kibazo kiraba cyakemutse, ndasaba abaturage n’ikigo nderabuzima kwihangana.”

NO COMMENTS

Leave a Reply