Musanze: Bariruhutsa umubyigano nyuma yo kuzuza kiliziya yatwaye miliyoni zisaga 518

Musanze: Bariruhutsa umubyigano nyuma yo kuzuza kiliziya yatwaye miliyoni zisaga 518

| | Yasomwe inshuro 151 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abakirisitu basanzwe basengera  muri Katederali ya Ruhengeri batangaza ko nyuma y’igihe kitari gito basengera mu mubyigano kubera kiliziya nto ubu baruhutse umubyigano nyuma yo kwagura kiliziya bari basanzwe basengeramo yatwaye akayabo gasaga miliyoni 518.

Benshi mu batuye akarere ka Musanze bari basanzwe basengera muri iyi kiliziya bavuga ko umubyigano, gusengera hanze kubera kiliziya yabaga yuzuye ndetse n’ubushyuhe ari bimwe mu byatumaga bamwe breka kuza mu misa bagahitamo gusiba.

kiliziyaUmwe mu basengera kuri iyi Katederari ya Ruhengeri, Mukandutiye Beatrice nk’uko Izubarirashe ritangaza  avuga ko we yarasigaye asiba kubera ubushyuhe no kwanga  ko bamukandagira kuko iya mbere yari nto ugereranyije n’abantu bahasengera.

Agira ati “Nkanjye nari nsigaye nsiba sinjye gusenga kubera ko nabangamirwaga n’umubyigano; wasangaga ubushyuhe bwaturenze, abantu bakandagirana kubera ko kiliziya ya mbere yari ntoya cyane ugereranyije n’abantu bayizamo

Uyu muhigo wahiguwe nyuma y’imbaraga ndetse n’ubufatanye bishimangirwa na Musenyeri wa Diyosezi Gatorika ya Ruhenger  Vincent Harolimana we ubwe wiboneraga imbogamizi abakirisitu bahuraga na zo harimo imvura n’izuba igihe baje mu misa.

Ati “…nkabibona; kubona abakirisitu bari hanze, babyigana, banyagirwa, bicwa n’izuba, abari mu kiriziya aribo bake kurusha abari hanze, noneho ubushyuhe abakirisitu bumvaga bwabaga bwikubye nk’inshuro 10 y’ubwo abapadiri bumvaga.”

harera

Iyi Kaderari ya Ruhengeri yari yarubatswe mu 1960 imirimo y’ivugurura ikaba yaratangiye mu 2014 kandi ikaba  yararagijwe umwamikazi wa Fatima  mu minsi ishize mu mpera z’icyumweru gishize nibwo bayitashe ku mugaragaro n’ubuyobozi bukuru bwa Kilizia Gatorika mu Rwanda ndetse n’abayobozi bo mu nzego za reta bakaba bari bitabiriye uyu muhango.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply