Musanze: Imvura yangije byinshi, imyaka n’amazu birahatikirira

Musanze: Imvura yangije byinshi, imyaka n’amazu birahatikirira

| | Yasomwe inshuro 946 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Musanze haravugwa imvura idasanzwe yaguye ku gipimo cyo hejuru ikangiza imyaka, amazu agasenyuka,ndetse n’ibindi byinshi bikahatikirira bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’iki ikiza cy’imvura bakaba basaba inzego za leta zishinzwe imibereho myiza y’abaturage  ku bagoboka.

musan
Imwe mu nzu yagizweho ingaruka n’iyi mvura

Ni imvura yaguye ku munsi w’ejo ku gicamunsi cyo ku itariki 1 Ugushyingo igasenya inzu zirenga 20 yangiza n’imyaka iri kuri hegitari zirenga eshanu.

Mu myaka ya hatikiriye  harimo ibishyimbo byari bihinze ku buso bwa hegitare ebyiri ndetse n’ibigori byari bihinze ku buso bwa hegitare zigera kuri eshatu.

Uretse iyangirika ry’imyaka amwe mu mazu nayo yagizweho ingaruka n’iyi mvura, amwe mu mazu yasakamburitse igisenge kiraguruka abandi kubera uburemera imvura yari ifite bakaba amabati yabo yatobaguritse cyane kuburyo bigoye ko babona naho barambika umusaya.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze akaba n’ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habyarimana Jean Damascene yemeje ko amakuru bahise babona ari ayo mu mirenge ya Muhoza,Musanze, Kimonyi na Cyuve ariko bishoboka ko no mu yindi mirenge bagezweho n’ibi byago.

Yagize ati “N’ahandi mu yindi mirenge iki kibazo kirahari, tugiye gukora ubuvugizi nyuma yo kubarura ibyangijwe byose kugira ngo haboneke inkunga y’ingoboka nyuma yo kugeza raporo ku babishinzwe.”

Yakomeje asaba abaturage kujya bubaka ibisenge bikomeye, bakabizirika kandi bakagira n’ubwishingizi bw’inyubako zabo.

NO COMMENTS

Leave a Reply