Musanze: Polisi yataye muri yombi umugabo warutunze intwaro

Musanze: Polisi yataye muri yombi umugabo warutunze intwaro

| | Yasomwe inshuro 600 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’amakuru yagiye atangwa n’abaturage polisi y’igihugu yataye muri yombi Nzabonimana Jean Bosco kubwo gutunga intwaro yo mu bwoko bwa grenade mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Nzabonimana utuye mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza uri mu karere ka Musanze akaba yari amaze imyaka igera kuri ibiri asezerewe mu ngabo z’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru akaba n’umugenza cyaha mukuru muri iyo ntara IP Gasasira Innocent yagize ati “Ni byo, ni umugabo wahoze ari umusirikare, yari abitse mu rugo iwe igisasu cya grenade. Muri rusange akurikiranweho gutunga kuyitunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, twagiye dusaba ababa bazitunze [intwaro] kuzitanga ariko we ntiyabikoze.”

IP Gasasira yakomeje agira ati “Turakangurira ababa bagifite intwaro kuzitanga ku bushake bwabo kuko gukomeza kuzitunga binyuranyije n’amategeko.”

Gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa kwanga gutanga amakuru y’ahaherereye intwaro ku buryo butemewe, ni icyaha gihanwa n’amategeko  mu ngingo ya 671 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko “Umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

NO COMMENTS

Leave a Reply