Musanze: Urubyiruko rurasabwa kongera ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge

Musanze: Urubyiruko rurasabwa kongera ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge

| | Yasomwe inshuro 123 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yasabye urubyiruko ruri mu itorero ry’igihugu muri aka karere, kongera ingufu mu byo bakora bagakangurira bagenzi babo kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane batanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza.

kongera ingufu

Ubu butumwa babuhawe n’ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego hagamijwe gukumira ibyaha no kwicungira umutekano Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ku itariki ya 17 Ugushyingo. Urubyiruko rugera ku 100 nirwo rwahawe ubu butumwa, aho ruri mu Itorero ry’igihugu mu Murenge wa Muhoza.

IP Ntiyamira yababwiye ko aribo bayobozi b’igihugu b’ejo hazaza, bityo abasaba kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse bakitwara neza birinda kugaragaza imyitwarire mibi.

By’umwihariko yasabye urwo rubyiruko gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda,  bayigezaho amakuru y’abanywa ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi n’inzoga zitemewe hagamijwe kubikumira burundu.

Yagize ati:” mwebwe rubyiruko, muracyari bato kandi mufite ingufu ndetse n’uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha cyane cyane mutanga amakuru. Tubatezeho rero umusaruro ushimishije uzatuma abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge bafatwa ndetse bagashyikirizwa inzego z’ubutabera”.

IP Ntiyamira yakomeje agira ati:” Igihugu cyacu kibona ko iterambere rirambye ryagerwaho urubyiruko rubigizemo uruhare. Ibi rero ntibyagerwaho mu gihe haba hari bamwe muri bo babyishoramo ndetse bikanatuma bakora ibyaha bitandukanye. Mugomba guhora iteka muri maso, mugakora cyane, mukiteza imbere kandi mugaca ukubiri n’ibiyobyabwenge”.  Yasoje abasaba kandi kwiga neza ndetse  bagahashya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye birimo; amakimbirane yo mu miryango, ubujura, urugomo n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ingufu ishyira mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko. Yasabye urwo rubyiruko kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe cyane cyane bagatanga amakuru yatuma abanyabyaha bafatwa.

NO COMMENTS

Leave a Reply