Musanze: Yaguze imyumbati itaribwa ihitana abana be 3

Musanze: Yaguze imyumbati itaribwa ihitana abana be 3

| | Yasomwe inshuro 301 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuryango wa Bazibukaryari Phocas wo mu kagarika Songa Umurenge wa Muko mu karere ka Musanze wahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho yagiye guhaha imyumbati nyuma yo kuyirya ikabagwa nabi ndetse abana be batatu bagahita bapfa.

Bazibukaryari we kuri ubu arwariye mu Bitaro bya Ruhengeri. Mu kiganiro n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yavuze ko ko yagiye ku isoko agura yo imyumbati atazi ubwoko bwayo.

029e017005938260-c1-photo-oytoxontzoje6incio2k6njcwo30-manioc

Nyuma yo kurya kuri iyi myubati bikekwa ko itaribwa mu muryango we, babiri mu bana be bahise bahasiga ubuzima na we ajyanwa mu bitaro, ariko ngo bayiriye umugore adahari.

Bazibukaryari aho arwariye mu bitaro yagize ati “Mu gihe umugore yari amaze kuyishyira ku ziko sinzi aho yanyarukiye, imaze gushya nayisangiye n’abana banjye kuva icyo gihe ari abana ari nanjye twatangiye gucika intege kugera ubwo turemba, baduhetse batujyana ku kigo nderabuzima cya Kabere tuhageze basanga tutari buhakirire batuzana mu bitaro bya Ruhengeri gusa twahageze abana bo umwuka washizemo.”

Abana bitabye Imana ni Uwamariya Jeanne d’Arc w’imyaka 10, Maniragaba Théoneste w’imyaka irindwi na Nyiramategeko Joseline w’imyaka 5. Harokotse nyina n’undi mwana umwe bivugwa ko yari kumwe nawe ubwo abandi baryaga kuri iyo myumbati.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Niyibizi Aloys, yashimangiye ko iki kibazo cyabaye yongeraho ati “Twakoze ubutabazi bushobotse bwose ariko byarangiye abo bana bitabye Imana, ubu rero biteganijwe ko ba nyakwigendera bashyingurwa uyu munsi ku gicamunsi.”

Niyibizi arasaba abarya n’abagura imyumbati kubanza bagashishoza, kuko iyo hajya kubaho gushishoza ntabwo haba hatakaye ubuzima bwa bariya bantu.

Bazibukaryari yamaze gusezererwa mu Bitaro bya Ruhengeri nyuma yo koroherwa, ariko na we ngo byamubereye isomo ku buryo atazongera guhubukira kugira ibiribwa ibyo ari byo byose atabanje gushishoza.

NO COMMENTS

Leave a Reply