Musenyeri w’inararibonye n’indahemuka Dominique Ngirabanyiginya yitabye Imana.

Musenyeri w’inararibonye n’indahemuka Dominique Ngirabanyiginya yitabye Imana.

| | Yasomwe inshuro 392 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Musenyeri Dominique Ngirabanyiginya wabaye umwarimu n’umuyobozi mu iseminari ya Nyundo akaba umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wabarizwaga muri diyoseze ya Nyundo yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Mgr_Dominique_NGIRABANYIGINYA

Myr Dominique wavutse 1937 muri paruwasi ya Kabwayi nyuma akaza guhabwa ubupadiri mu 1964 yitabye Imana afite imyaka 79. Ababanye na we bakaba n’ abanyeshuri be bavuga ko yakundaga umuziki cyane akaba yarawigishije mu ishuri rya Nyundo by’umwihariko akaba asigiye kiliziya Gatolika indirimbo nyinshi zihimbaza Imana.

Umwe mu bamuvuga ibigwi bye, Musenyeri wa diyoseze ya Ruhengeri Vicent Harolimana wabaye umunyeshuri we kandi akaba yarabanye na we igihe kinini avuga ko Mry Dominique ari indorerwamo abasaseridoti bakwiye kwireberamo.

Yongeraho kandi ko yabatoje kumenya icyo ugomba gukora ukagikorera ku gihe. Agira ati “Myr Dominiko yabaye indorerwamo dukwiye kwireberamo nk’abasaseridoti. Yadutoje kumenya gukora icyo ugomba gukora, ukagikorera ku gihe n’aho ugomba kugikorera…”

Usibye kuba yaragaragaje urahari runini muguhimbira kiliziya indirimbo zihimabazaimana Myr Dominique akaba yitabye Imana asize itsinda ry’abacuranzi ba Fanfari rimaze kumenyekana hano mu Rwanada. Imana Imwakire mu bayo.

By Germain Nsanzimana

NO COMMENTS

Leave a Reply