Museveni mu birori by’isabukuru y’ubwigenge ya Zambiya

Museveni mu birori by’isabukuru y’ubwigenge ya Zambiya

| | Yasomwe inshuro 310 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Kenneth Kaunda, aho yasanganiwe n’umukuru w’igihugu cya Zambiya Edgar Chagwa Lungu ndetse n’umufasha we Esther Lungu hamwe na Minisitiri w’Ubutabera Hon. Given Lubinda.zambia-703x422New vision dukesha iyi nkuru yanditse ko Museveni yakiranywe urugwiro rwinshi aho yakiranywe indabo n’abasirikare 21 ndetse n’abandi bayobozi batandukanye b’icyo gihugu.

Muri uku kumwakira kandi yakirijwe indirimbo z’umuco wa Zambiya ndetse n’indirimbo za gisirikare cya Zambiya.lungu1-703x469Biteganyijwe ko Perezida Yoweli Kaguta, niwe mushyitsi mukuru muri ibi birori. Igihugu cya Zambiya cyabonye ubwigenge mu mwaka 1964 ku wa 24 Ukwakira, iyi ikaba ari inshuro ya 52 iki gihugu kizihiza ubwogenge. Icyo gihe uwabaye perezida yari Kenneth Kaunda.

NO COMMENTS

Leave a Reply