Mutimawurugo yahesheje ishema umujyi wa Kigali

Mutimawurugo yahesheje ishema umujyi wa Kigali

| | Yasomwe inshuro 1,016 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Uwineza Marie Claire (Mutimawurugo) wari uri mu marushanunwa yateguwe na commission y’ ubumwe n’ ubwiyunge yaraye yegukanye umwanya wa gatatu, aba uwa mbere mu mujyi wa Kigali yegukana amafaranga angana na Miliyoni yu Rwanda.

mutimawurugo
Uwineza Marie Claire uzwi nka Mutimawurugo wegukanye umwanya wa gatatu ku rwego rw’ igihugu

Ku munsi wejo kuwa mbere taliki ya 31 isoza ukwezi kwa 10 nibwo hasojwe amarushanwa yateguwe na commission y’ ubumwe n’ ubwiyunge hagamijwe gushishikariza abanyarwanda kumenya ubumwe n’ ubwiyunge na ndumunyarwanda ndetse no gukumira ingengabitekerezo ya jenoside.

Muri iri rushanwa habanje kuba amajonjora aho buri karere kagiye kavamo umuhanzi warushije abandi akaza guhatana nabandi bagiye baturuka mu turere twose tw’ igihugu aho bose hamwe bari 30.

Muri abo bahanzi barushanijwe hari harimo ibyiciro bibiri ikiciro cy’ abahanzi ndetse na bavuga imivugo bose hamwe bari 60. Mu kiciro cy’ abahanzi 30 bahembye mo batatu bambere ndetse no ku muvigo bahemba batatu bambere.

Mu bahanzi, itsinda ryaje rihagarariye akarere ka Musanze niryo ryegukanye umwanya wambere, naho ku mwanya wa kabiri haza akarere ka Rusizi kakurikiwe na Nyarugenge yari ihagarariwe na Mutimawurugo.

mutimawurugo
Mutimawurugo wegukanye miliyoni

Mu bihembo byatanzwe kuri buri kiciro hagiye hahembwa mo batatu bambere aho mu Bahanzi uwabaye uwa mbere yafashe amafaranga angana na Miliyoni ebyiri (2.000.000frw) FRW naho uwa kabiri ahabwa miliyoni imwe na maganatanu (1.500.000frw) naho uwa gatatu ahabwa miliyoni imwe(1.000.000frw).

Mutimawurugo niwe wegukanye umwanya wa gatatu ku rwego rw’ igihugu hiyongeraho ko no mu mujyi wa Kigali ariwe wabashije kuza mu bahanzi bahawe ibihembo kuko yari yarabanje kwegukana miliyoni ya mbere bakiri mu majonjora bivuze ko iyi ari iya kabiri yegukanye. Abandi bahanze baje baturuka muri Kicukiro na Gasabo bo ntago batabashije kugera kure haba abo mu ndirimbo cyangwa mu mivugo.

NO COMMENTS

Leave a Reply