Mvuyekure yashatse kwiyahura bamutabara atarapfa

Mvuyekure yashatse kwiyahura bamutabara atarapfa

| | Yasomwe inshuro 205 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umugabo bita Mvuyekure utuye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Butare akagali ka Rutereri ari mu maboko ya Polisi nyuma y’ uko umugambi we wo kwiyambura ubuzima umupfubanye agakaurwa mu kiziriko atarashiramo umwuka.

Amakuru dukesha abaturanyi b’ uyu mugabo Mvuyekure washatse kwiyambura ubuzima ¬†ariko bikamupfubana yemeza neza ko uyu mugabo basanzwe bamuziho kuba umusinzi cyane. Bakomeza bavuga ko imvo n’ imvano yo gushaka kwiyahura ari amakimbirine asanzwe afitanye n’ umugore babana.

Aya makimbirane ngo yavutse ubwo Mvuyekure yasabaga umugore we ko bagurisha isambu ngo abone igishoro cyo gutangira ubucuruzi ariko, undi amubera ibamba kuko yabonaga ubusinzi bwe bushobora gutuma ya mafaranga ayamarira mu nzoga aho kuyakoresha ubucuruzi nk’ uko yabivugaga ko aricyo ashaka gukora. Ibi ngo byakuruye amakimbirane mu muryango kugeza ubwo umugore yahukanye akamara igihe.

Mvuyekure kandi ngo ubwo umugore we yagarukaga, yamusezeranyije ko nakomeza kwanga ko bagurisha iyi sambu ngo aziyahura akamusiga ari umupfakazi, ngo nawe akabona inyungu irimo, mu kuba umupfakazi cyangwa kugurisha isambu.

Byaje kurangira n’ ubundi ku mugoroba nyuma y’ intonganya, uyu mugabo afata icyemezo cyo kwimanika mu kagozi ariko umugore we avuza induru, abanyerondo bamumanura atarapfa, ubu akaba yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri polisi.

1 COMMENT

  1. [email protected]

    uyu mugabo ni ikigwari pe kwiyahura, ariko amakimbirane cyane cyane ayi mitungo akwiye kurangira kuko usanga ariyo atuma abantu bicana noneho uyu mugabo we yari afite ni ikibazo cy’ubusinzi gusa ahanwe abere n’abandi isomo.

Leave a Reply