Ndoli Jean Claude yamennye ibanga ry’akazi

Ndoli Jean Claude yamennye ibanga ry’akazi

| | Yasomwe inshuro 1,254 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ndoli Jean Claude umuzamu wa AS Kigali, yavuze ko imisifurire igaragara ku mikino ya APR FC cyangwa uwa Rayon Sport itandukanye n’indi misifurure igaragara mu yindi mikino harimo nuwa AS Kigali

1477854281_dsc_9080

Aya magambo yayatangaje nyuma y’imvururu zatewe n’abakinnyi ba AS Kigali na Rayon Sport mu mukino wabahuzaga k’umunsi wa 3 wa shampiyona ya 2016-2017 kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwkaira 2016.

Izi mvururu zaturutse ku gitego cyatsinzwe na Pierrot Kwizera wa Rayon Sport ubwo habagaho kumusunika no kumubuza gufata umupira warutewe n’umukinnyi wa AS Kigali washakaga gukiza izamu rye ryari ryugarijwe n’ abakinnyi ba Rayon sport.

Ibi byateje akaduruvayo mu kibuga kugeza aho abakinnyi bashatse gusagarira umusifuzi wo hagati Sammy umaze umwaka umwe asifura mu kiciro cya mbere ariko bagenzi be bandi (abasifuzi bokuruhande) babza kumukiza.

1477852532_dsc_8743

Uretse imvururu zaturutse ku gitego cya Pierrot, Manishimwe Djabel nawe yatumye abakinnyi ba AS Kigali bateza akaduruvayo mu kibuga, nyuma yuko yahawe ikarita bamusimbuje maze akanga gusohoka akaryama mu kibuga.

Ndoli Jean Claude wavuye muri APR FC agatizwa AS Kigali nyuma yo kubona izi mvururu yatangaje ko ibi atari ubwambere bibayeho, kuko Rayon Sport na APR FC zikunze kwibirwa n’abasifuzi

Yagize ati “Ibi bikunze kubaho cyane rwose, si ubwambere bigaragara ku mukino wa Rayon Sport cyangwa uwa APR FC, amakipe yose baba bakinnye aba aruhira ubusa, kuko andi makipe atajya ahabwa agaciro”

1477853527_dsc_8747

Yanditse na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply