New York: Yifashishije imbunda asaba inyama y’inkoko

New York: Yifashishije imbunda asaba inyama y’inkoko

| | Yasomwe inshuro 251 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umwana w’umuhungu w’imyaka 12 araregwa kuba yifashishije imbunda asaba umukobwa ubwoko bw’inyama y’inkoko iba yaranyujijwe mu ifuru.

_93552925_thinkstock_nuggetsNkuko polisi ibitangaza, ngo uyu mwana yasabye ubu bwoko bw’inyama y’inkoko ubwo bari mu birori mu gace ka Harlem ku wa kabiri ku wa kabiri w’iki cyumweru, BBC itangaza ko ubwo uyu mukobwa yangaga kumuha inyama yari amusabye  yahise amukurikira hafi y’aho zari ziri, maze amutunga imbunda ku mutwe.

Uyu mukobwa yahise asunika imbunda maze uwo musore ajyanwa kuri polisi.

Kugeza igipolisi cya New York kivuga ko kitarabona imbunda uwo mwana yari afite ndetse ngo ntibaramenya niba ibivugwa ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.

Kugeza ubu umwana yarekuwe kuri uyu wa kane aho ikibazo cye kiri gukurikiranwa mu muryango.

NO COMMENTS

Leave a Reply