New Zealand: Umutingito ukabije wahitanye abantu babiri

New Zealand: Umutingito ukabije wahitanye abantu babiri

| | Yasomwe inshuro 179 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya New Zealand ubuyobozi bwemeje ko abantu babiri baguye mu mutingito ukabije wari ufute igipimo cya 7,8 mu birometero 90 uvuye mu mujyi munini wa Christchurch, mu majyepfo y’ikirwa kiri muri icyo gihugu.

40035793747d5dc6873fdf1723c54aeaa18830b3Uretse aba bantu bahasize ubuzima, uyu mutingito wangije inyubako  mu birometero 200 uvuye mu murwa mukuru wellington.

Raporo iragaragaza ko abaturage ibihumbi n’ibihumbi bavuye mu byabo nyuma y’umutingito wa Tsunami mu magepfo y’ikibaya. Abapolisi n’abakozi bashinzwe ubutabazi bwihuse bagiye gutabara abaturage batuye hafi y’ikiyaga.

fcef4281d4ba77289208dad46e73316a98347057Sarah Stuart-Black ushinzwe ubugenzuzi muri Minisiteri y’ibiza yagize ati:”Bwa mbere umutingito waje ariko twabonye hakiri kare kuvuga ko hari ingaruka uragira”

Yakomeje agira ati:”Icyo twarebaga ni ikigiye gukurikiraho, birashoboka ko wari kuba munini kurusha uwabanje”.

Dion Rosario ushinzwe iby’impanuka yavuze ko abashinzwe ubutabazi batangiye gukusanya raporo z’abakomerekeye muri uwo mutingito, harimo abo mu gace ka Culverden na Kaikoura.

b5ab6d6c-726c-40be-aad2-f09fbb5804ab_w987_r1_sSi ubwa mbere umutingito uba muri iki gihugu, mu mwaka wa 2011 umutingito wo kugipimo cya 6.3 wahitanye abantu 185 wangiza n’ibitari bike .

NO COMMENTS

Leave a Reply