Neymar Jr yeretse amakipe amwifuza ko ntanzara y’amafaranga afite

Neymar Jr yeretse amakipe amwifuza ko ntanzara y’amafaranga afite

| | Yasomwe inshuro 220 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukinnyi w’icyamamare ku isi Neymar Jr ukomoka mu gihugu cya Brasil yirengagije akayabo k’amafaranga menshi amakipe yamushakaga yatanze maze afata umwanzuro wo kwigumira mu ikipe ya FC Barcelone.

028003e3000007d0-3829335-image-a-109_1476014683207

Neymar ukomeje kwigaragaza cyane akomeje gutera irari amakipe menshi amushaka nubwo we ari kujyenda ayakurira inzira ku murima.

Amakipe nka PSG, Manchester United, Manchester City na Real Madrid nizo kipe ziri kwifuza uyu musore cyane ndetse zikaba ziri no gutanga agatubutse.

Ikipe ya PSG yo yagaragaje ko imushaka kurusha izindi zose aho batangaje ko biteguye kumugura 190 z’amayero ndetse ikanarenzaho kujya imuhemba miliyoni 40 buri mwaka ndetse agahita anahabwa miliyoni 40 z’ishimwe.

Perezida wa PSG, Al-Khelaifi kandi yari yemereye Neymar kuzamuha 30% by’amafaranga yo kubaka hoteli yitiriwe Neymar mu gihugu cya Brasil gusa uyu musore  abereka ko ntacyo bamushukisha ahitamo kwigumira muri FC Barcelone

Ikipe ya FC Barcelone asanzwe akinira yo imaze kumva uburyo ashakishwa yahise imwongeza umushahara ndetse inamwongeza amasezerano yo kuyikinira

Both Manchester clubs, Real Madrid and PSG were all willing to meet Neymar's £170m clause

NO COMMENTS

Leave a Reply