Ngoma: Ababuza imvura kugwa bagateza inzara bakomeje gukubitwa iz’akabwana

Ngoma: Ababuza imvura kugwa bagateza inzara bakomeje gukubitwa iz’akabwana

| | Yasomwe inshuro 1,323 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu mirenge ya Kazo, Rukira, Rurenge abaturage bakomeje gukubita bagenzi babo inkoni zitagira ingano babaziza ko babujije imvura kugwa. Hamwe na hamwe babakangisha kubakubita imvura ikagwa abandi bakayibura burundu bagakubitwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, Bushayija Francis, avuga ko nta muntu ukwiye guhohoterwa azizwa ko abuza imvura kugwa, kuko ngo nta muntu ushobora kubuza imvura kugwa, ahubwo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

img_8266

Ubu butumwa uyu muyobozi yabutanze mu gihe hashize icyumweru mu murenge wa Kazo, mu kagari ka Birenga, abaturage badukiriye mugenzi wabo bita umuvubyi baramuhondagura bamushinja ko ari we wabujije imvura kugwa.

Aba baturage bari bariye karungu bavuga ko uyu mugabo bakubise afite ubushobozi bwo kubuza imvura, ndetse bamushinja ko ari we utuma imvura itagwa by’umwihariko mu gace batuyemo.

Bamwe mu batuye mu kagari byabereyemo babwiye abanyamakuru ko bumvise ko abaturage bagiye umugambi wo kujya mu rugo rw’uyu mugabo bavuga ko ari umuvubyi, bakamutegeka kureka imvura ikagwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Numvise bavuga ko bikoze bajya iwe, baramubwira ngo nabahe imvura…bagiye kumukubita imvura ihita iragwa, imvura irabanyagira.Bari bagiye kumukubita ahita ababwira ati nimundeke iraje iboneke, hanyuma ihita igwa.”

Nubwo imvura yaguye ariko ntibyabujije bamwe gusiga bamukubise.
Abatuye Birenga bibajije niba kujya kuri uwo mugabo hari aho bihuriye
n’imyumvire ya bamwe y’uko hari abantu bafite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa, bibabera urujijo.

Bushayija Francis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, avuga ko abaturage bakwiye kwikuramo imyumvire y’uko hari umuntu ufite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa.

Yagize ati “Twarabyamaganye, tujyayo mu mudugudu, tubwira abaturage ko nta bimenyetso bigaragaza ko umuntu afite ububasha bwo kubuza imvura kugwa. Iyo ni imyemerere y’abantu, itari yo! Turimo no gukangurira abantu ko babyumva, imvura niba ibuze hari iteganyagihe, abo mu itaganyagihe bajya banavivuga mbere. Kandi n’ubu bari barabivuze ko tuzagira imvura nke.”

Uyu muyobozi yamaganira kure abagifite imyumvire yuko hari ‘abavubyi’ babuza imvura kugwa. Anavuga ko uzafatwa agerageza guhohotera umuntu amwita ‘umuvubyi’ azashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Umuntu nta bubasha afite bwo kubuza imvura kugwa n’ubitekereza atyo, iyo ni imyumvire tutemera.Ibyo nk’ubuyobozi turabyamagana, kandi dusaba ko iyo myumvire bakwiye kuyirinda. N’uwagerageje kumuhohotera n’ubu dufatanyije n’inzego z’umutekano turi kumushakisha, ntabwo tubishyigikiye kandi nafatwa azashyikirizwa ubutabera.”

Si mu murenge wa Kazo gusa havuzwe ibibazo by’abo abaturage bita ‘abavubyi’ ngo batuma imvura itagwa, kuko mu ntangiro z’iki cyumweru humvikanye n’ahandi mu mirenge ya Rurenge na Rukira, abaturage bakubise abantu babaziza ko ‘babuza imvura kugwa’.

Nubwo mu karere ka Ngoma hari abafite imyumvire yuko hari abo bita ‘abavubyi’ babuza imvura kugwa, kugeza ubu hirya no hino mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma, amakuru agaragaza ko imvura yamaze kugwa hose.

NO COMMENTS

Leave a Reply