Dore uko wakwirinda gusohora vuba mu gihe cyo gutera akabariro

Dore uko wakwirinda gusohora vuba mu gihe cyo gutera akabariro

| | Yasomwe inshuro 4,207 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kimwe mu bibazo bikomeje gutuma mu ngo zimwe na zimwe umugabo arebana ay’ingwe n’umugore we ni ugucika intege k’umugabo mu gihe cyo gutera akabariro, gusohora vuba cyangwa imburagihe.

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza, Ibi bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo no kugira uburwayi, ariko umuntu ufite iki kibazo akaba ashobora kuba atabizi ndetse ntaho atagerageje kugera ariko bikaba byaramuyobeye.

bed-couple-love-sex-favim-com-513713

ku muntu ufite ubuzima bwiza, ni hagati y’ iminota 2 na 10 , uhereye igihe umugabo yatangiriye imibonano nk’uko urubuga webmd rubivuga.

Ariko uko abagabo bagenda berekeza mu zabukuru ni nako igihe basohorera kigenda kirushaho kuba kirekire hakaba n’ubwo gishobora kwiyongera kugeza ku minota 30 umugabo atarasohora uhereye igihe yatangiriye kugirira ubushake.

Ibi bishobora guterwa n’ impamvu zinyuranye zirimo: Gukoresha imiti imwe n’imwe ivura depression; Kuba igitsina cy’ umugabo cyatakaje ibyiyumviro (perte de sensation sexuelle) cyane cyane ku barwayi ba Diabete; Ihungabana ry’ imitekerereze , nka nyuma yo gupfakara cg divorce; Hakaba n’igihe nta mpamvu iba izwi yabiteye.

Dore bimwe bishobora gutuma umugabo arangiza vuba: Kujya gukora imibonano utiyizeye ko uri buze gushimisha umukunzi wawe (underestimation); Kujya gukora imibonano uhangayitse (ufite depression); Kujya gukora imibonano ufite ibibazo by’amafaranga biguhangayikishije cyane (ari byo uri kwitekerereza);Kuba wakoreshejwe imibonano ku gahato (sexual repression); Kuba utigirira ikizere mu busanzwe , ukabaho wisuzugura ko nta cyo ushoboye; Kuba utinya uwo mugiye gukorana imibonano, urugero: mutamenyeranye n’ibindi; Kuba mukoze imibonano nyuma y’amakimbirane atakemuwe neza; Kuba mutabanje kuganira neza ngo mubyinjire mo mwembi; Kuba washatse imbonano cyane kandi umwanya muremure , hanyuma ugatinda kuyikora; Kuba utamenyereye imibonano , noneho umubiri ukababa wumva ushaka kumaramo/gukoresha ayo mahirwe ubonye bigatuma usohora vuba.

Ikindi ni uko ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo benshi bashakanye n’ abagore babarusha imyaka basohora vuba kurusha abashakanye n’ abo bari mu kigero kimwe.

Wabigenza ute ngo usohore mu gihe cya nyacyo?

Gufata imiti irwanya ubwoba ,uburakari no kwiheba (anxiolytic & anti-depressant medications); Gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje mbere yo gukora imibonano; Kwirinda kurakaranya n’umukunzi wawe mbere y’ imibonano; Kwigirira ikizere ko ushoboye; Kutagira ubwoba; Gukorera imibonano ahantu hatanga umutuzo utikanga ko hari uri bubabone.

Gusa ubu bushakashatsi bwagaragaje ko akenshi abagabo barangiza vuba cyangwa se ntibagire n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina usanga hari burwayi bafite, bisaba kujya kwa muganga, ariko nanone muri Afrika bikaba bigoye kwigondera imiti ikiza izo ndwara.

Icyitonderwa: Nubwo ubu bushakashatsi bugaragaza ko kubona imiti ikemura ikibazo cyo gusohora vuba mu gihe uri gutera akabariro, buvuga ko niba ubona bikubangamiye cyangwa bibangamiye imibanire yawe n’uwawe, wagana muganga akagufasha, kuko ngo amagara ntaguranwa amagana.

NO COMMENTS

Leave a Reply