Niba ukunda guseka, ntujyende udasomye aha!

Niba ukunda guseka, ntujyende udasomye aha!

| | Yasomwe inshuro 5,049 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Niba ukunda guseka, touchrwanda yiyemeje kubagezaho rimwe na rimwe udukuru twiza kandi dusekeje. Isomere iyi nkuru maze ubashe kugorora imbavu.

old61

1. Umuryango wari uri ku meza (kurya). Nuko umwana aba ateruye inkuru “Mva ku ishuri nabonye papa ari kumwe n’umukobwa bahita bajya mu gihuru.” Se ati “Ceceka wa kigoryi we, sinakubujije kuvugana ibiryo mu kanwa?” Nyina ati “Arakubeshya rata tubwire uyu munsi biremewe” Umwana arakomeza ati “Maze barasomana anamukuramo imyenda” Ise arongera ati “Ziba wa njiji we, sinakubujije guhera kare?” Nyina ati “Ntacyo agutwara rata komeza ndakugurira chocolat” Umwana ati “Barangije baba batangiye gukora bya bindi mama ajya akora na Peter (umuzamu)” Nyina ati “Wajyiye wumvira wa kiburaburyo we. Iso ntiyakubujije kuvugana ibiryo mu kanwa?” Ise ati “Rata ivugire, ngo Peter na nyoko bakorana ibiki?.” umwana ati bakora nkibyo njya nkora na Ange iyo dukina iby’abana nyine.

2. Umwarimu mu ishuri ahita avuga ati njyiye kubabaza ikibazo ugisubiza ndahita muha uruhushya yitahire?, umunyeshuri witwa Joriji aba aritaye mu gutwi maze aba ajugunye igikapu cye hanze, akinyujije mu idirishya, Mwarimu n’umujinya mwinshi ati “ninde ujugunye igikapu hanze?? rwenya asubiza yisohokera ati “ninjyewe kandi ubwo nagusubije ndetse ubu nanatashye”!

3. Nyuma yo gufotora abanyeshuri, Gafotozi abwira Diregiteri ko ifoto buri munyeshuri agomba kwishyura 1000Frw
*Diregiteri abwira Mwarimu: “Ubwire abanyeshuri ko bazishyura 3000Frw by’ amafoto”
*Mwarimu abwira Abanyeshuri: “Mubwire ababyeyi banyu ko mugomba kwishyura 5000Frw by’amafoto”
*Umunyeshuri abwira Umubyeyi: “mamaa,mwarimu yatubwiye ngo tuzane amafaranga 7000Frw y’amafoto”
*Umugore abwira Umugabo: “Cherie, Abantu bakina n’amafaranga koko, Wakwemera ko Musoni agomba kwishyura amafaranga 10,000Frw kwishuri y’amafoto “

4. Mwalimu wigisha mu mwaka wa 2 pirimeri yabajije umunyeshuri ati amandazi 6 gukuramo amandazi 2 hasigara angahe?? Joriji ati “mumpaye n’icyayi ntanarimwe ryasigara”

Ukunda guseka? Ntucikwe n’utundi tubahishiye mu tuntu n’utundi.. Hahahaaaaa!

1 COMMENT

Leave a Reply