Niba wifuza kuba umukozi wa Senderi dore ibyo usabwa

Niba wifuza kuba umukozi wa Senderi dore ibyo usabwa

| | Yasomwe inshuro 658 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umuhanzi nyarwanda Senderi International Hit akomeje gukora udushya twinshi muri muzika nyarwanda ndetse tukaba dukomeje gutangaza abatari bake bibaza niba ibintu ajyenda avuga biba ari ibyukuri.

sendeee

Senderi aherutse gutangaza ko akeneye uzamubera umwunganizi muri muzika ye ndetse no mu bikorwa bye byo mu kazi gasanzwe(Manager).

Nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abafana ndetse n’abandi bantu batandukanye bamubaza kubijyanye n’ibisabwa kugirango umuntu abe manager we, kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016 nibwo yashyize hanze ibintu umuntu wifuza kumubera manager asabwa.

sjd

Dore ibintu yatangaje umuntu wese ushaka kuba umwunganizi wa Senderi dore ibintu  ukwiriye kuba wujuje

– Kuba akunda igihugu
– Kuba akunda cyane ibihangano byanjye
– Kuba yararangije kaminuza
– Kuba arintyoza mundimi
– Kuba agira isuku
– Kuba akunda abafana banjye bohasi mumidugudu yigihugu hose
– Kuba atasuzugura itangaza makuru
– Kuba ashyigikira iterambere ryabagore burwanda
– Kuba akunda umupira
– Kuba atinda kuryama
– Kuba atanywa ibiyobya bwenge

Yanatanze kandi nimero umuntu wese wifuza kumukorera yahamagara arizo: 0788684085

1 COMMENT

Leave a Reply