Nicki Wise, indi mpano muri Muzika nyarwanda

Nicki Wise, indi mpano muri Muzika nyarwanda

| | Yasomwe inshuro 199 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Uko bukeye uko bwije, mu Rwanda hagenda hagaragara impano nyinshi n’abahanzi bashya nka Nicki Wise, wakumva ibihangano byabo ukumva ko bikoranye ubuhanga bwinshi

Nicki Wise numwe bahanzi batangiye kuzamuka muri muzika nyarwanda, bitewe nuko akomeje kugaragaza ko afite impano mu miririmbire ye, ndetse n’abamwumva barabihamya

Nicki Wise n’umusore w’imyaka 22 akaba yinjiye muri muzika uyu mwaka, aho amaze gukora indirimbo zigera kuri eshatu, gusa imaze kujya hanze n’indirimbo ye yise “Mumbwirire ko mukunda” akaba yarayikoreye mu gihugu cya Uganda.

img_1734536888173

Uyu musore ubusanzwe yakoreraga muzika ye mu gihugu cya Uganda bitewe nuko ariho yigaga, gusa murino minsi yagarutse mu gihgu cye cyo ku ivuko, ndetse agarukana imbaraga nyinshi cyane zo kuzamuka muri Muzika.

Nicki Wise yagiranye ikiganiro na Touchrwanda maze atubwira ko kuriwe abona muzika y’u Rwanda ikomeje gutera imbere ku buryo bushimishije, ndetse ko agiye gushyiraho ake, maze nawe akabasha kumenyekanisha muzika nyarwanda I Rwotamasimbi.

img_1636056543182-1

Yagize ati “Nzanye imbaraga nyinshi muri muzika nyarwanda k’uburyo nizeye neza ko hari aho nzabasha kuyigeza cyane cyane hanze y’igihugu, k’uburyo nabo bazabona ko muzika nyarwanda iri ku rwego rushimishije.”

Yakomeje avuga ko muzika yo muri Uganda yateye imbere gusa niyo mu Rwanda ikomeje kuzamuka cyane, kuko yaba ubumenyi, ibikoresho n’ibindi byinshi bikomeje kuzamuka ku rwego rushimishije

Kanda hano wumve “Mumbwirire ko mukunda” ya Nicki Wise

NO COMMENTS

Leave a Reply