Nigeria: 21 mu barenga 200 bashimuswe, bashyikirijwe imiryango yabo

Nigeria: 21 mu barenga 200 bashimuswe, bashyikirijwe imiryango yabo

| | Yasomwe inshuro 557 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri iki cyumweru mu gihugu cya Nigeria abakobwa 21 muri 200 bari barashimuswe n’umutwe wa Boko Haram ku ishuri rya Chibok, bashyikirijwe imiryango yabo.

842dd94ae29cd45f89a27c217892f020dca530c6Mu buhamya bwatanzwe na Gloria Dame umwe mu bakobwa bari barashimuswe, yavuze ko yamaze iminsi igera kuri 40 atarya ndetse ngo yaje no gupfa arazuka.

Yagize ati:”Ntabwo twaryaga mu gihe kingana n’ukwezi n’iminsi icumi, ariko ntitwapfuye turabishimira Imana”.

Ibi birori byari byateguwe n’abashinzwe umutekano  dore ko ari na bo bagize uruhare mu biganiro byatumye abo bakobwa barekurwa, benshi muri bo ni abakirisitu ariko  ngo bakimara gushimutwa bategetswe kujya mu idini rya Isilamu.

Mu mwaka wa 2004 nibwo ishuri ry’abakobwa rya Chibok ryibasiwe n’umutwe wa Boko Haram, maze baza gushimutamo abagera kuri 276. Muri aya mezi agera kuri ane, nabwo habonetse umwana w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko wari warashimuswe na Boko Haram icyo gihe akaba yari afite n’umwana.

Ibi birori byaje gukorwa mu nkokora n’imwe mu miryango yariri kurira   nkuko Minisitiri w’Itangazamakuru Lai Mohamed yabitangaje .

Yagize ati:”Twabonye ibyishimo n’amarangamutima y’ababyeyi”.

Yakomeje agira ati:”Mu gihe cya bugufi n’undi mubare munini baraba barekuwe”.

Kuva mu mwaka wa 2009 Boko Haram yatangira kugaba ibitero, byibura abantu ibihumbi 20,000 bamaze gupfa naho abagera kuri miliyoni 2.6 bavuye mu byabo nkuko AFP isoza ibivuga.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply