Nigeria: Byibura abantu 150 bamaze kwicirwa mu myigaragambyo

Nigeria: Byibura abantu 150 bamaze kwicirwa mu myigaragambyo

| | Yasomwe inshuro 122 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Nigeria abashinzwe umutekano ngo bamaze kwica byibura abantu bagera ku 150 mu myigaragambyo iharanira amahoro, guhera mu mwaka ushize wa 2015._92632026_234462_biafra_-_nigeriaUmuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarerngane, uvuga ko ingabo za Nigeria zikoresha ibisasu ndetse zikica abigaragambya batuye mu gace ka Biafra baharanira ubwigenge.

Gusa nubwo uyu muryango uvuga ibi, polisi ihakana yivuye inyuma iby’uwo muryango uvuga, ngo binyuranyije n’ibyo polisi ikora. Ingabo na zo zivuga ko uyu muryango ushaka kubasiga icyasha gusa._86609022_img_1989BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko umuryango urwanya ruswa n’akarengane waganiye n’abaturage bagera kuri 200 ndetse ufata amafoto y’abarenga ijana n’amashusho 87. Muri ibi birego by’uyu muryango hari raporo igaragaza abantu 60 bishwe barashwe mu gace ka Onitsha mu minsi ibiri gusa.

Makmid Kamara umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko bahangayikishijwe n’abantu bamaze kwicwa ndetse ngo imibare y’abari kwicwa ishobora kwiyongera.

Uyu muryango kandi ugaragaza umugabo w’imyaka 26 warashwe ariko ntiyapfa, nyuma abasirikare baza kumumenaho aside bamubwira ko azagenda apfa gake gake.

NO COMMENTS

Leave a Reply