Nigeria: Ibisasu bibiri byahitanye abagera ku munani

Nigeria: Ibisasu bibiri byahitanye abagera ku munani

| | Yasomwe inshuro 198 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatandatu mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Maiduguri muri Nigeria, ibisasu bibiri byahitanye abantu umunani, bikaba bivugwa ko umutwe wa Boko Haram ariwo ubyihishe inyuma.

download-2Nubwo kugeza ubu ntawe urigamba iby’iki gitero, birakekwa ko Boko Haram ariyo yakigabye dore ko yishe abantu batari bake muri aka gace, ndetse n’abarenga miliyoni ebyiri bava mu byabo.

Ikibombe kimwe umugore yiturikirijeho mu ma saa munani za mu gitondo imbere y’inkambi ya Bakasi, abagabo batanu bapfuye abagore 11 barakomereka nkuko byatangajwe n’igisirikare.

Undi mugore kandi mu gihe kimwe yiturikirijeho igisasu ubwo yageragezaga kwinjira kuri sitasiyo ya petelori, maze abantu batatu bahasiga ubuzima.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko abaturage babibonye, bavuga ko imodoka itwara abarwayi yahise itwara abaguye muri icyo gitero.

Boko Haram yakomeje kwibasira aka gace kuva mu mwaka wa 2015, gusa ingabo za leta ngo hari uduce tumwe na tumwe tumaze gufatwa na leta.

NO COMMENTS

Leave a Reply