Nigeria: Ingabo n’abapolisi barashinjwa gusambanya abana barekuwe na Boko Haram

Nigeria: Ingabo n’abapolisi barashinjwa gusambanya abana barekuwe na Boko Haram

| | Yasomwe inshuro 455 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’umuryango urengera ikiremwamuntu, watangaje ko abasirikare n’abapolisi ba Nigeriya, bahohoteye abana (gusambanya abana) b’abakobwa n’abagore barekuwe n’umutwe wa Boko Haram.

People who were rescued after being held captive by Boko Haram, sit as they wait for medical treatment at a camp near Mubi, northeast Nigeria October 29, 2015. REUTERS/Stringer

Nkuko icyo cyegeranyo kibigaragaza, ngo ibibazo bigera muri 43 bakiriye byose bikubiyemo gufatwa ku ngufu no gucuruzwa.

Abagore n’abakobwa bacumbikiwe mu nkambi zirindwi mu gace ka Maiduguri mu murwa mukuru wa Borno, aho Boko Haram yamaze imyaka irindwi irwanira. Aka gace kakaba karapfiriyemo abantu barenga ibihumbi15000, abarenga miliyoni ebyiri bava mu byabo mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria yirinze kugira icyo atangaza kuri icyo kibazo kivugwa kuri abo basirikare. Na ho umuvugizi w’abahawe inshingano zo kurinda inkambi yahamagawe ku murongo wa telephone ntiyayifata ndetse ngo n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza. Byabaye kimwe na mugenzi we wa polisi na we yahamagawe telephone yikuraho.

Uretse aba basirikare n’abapolisi bashinjwa gufata ku ngufu aba bana b’abakobwa barekuwe, biravugwa ko n’abayobozi b’inkambi na bo hari uko bajya bigenza.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko abantu bane babwiye HRW ko bahawe ibiyobyabwenge ndetse bafatwa no ku ngufu. Naho abandi 37 barongorwa ku ngufu bizezwa kubaka urugo rudasobanutse, ibikoresho n’amafaranga.

Umwana w’imyaka 17 yavuze ko yafashwe ku ngufu n’umupolisi wari wegereye inkambi yabo.

Yagize ati:”Umunsi umwe yansabye ko turyamana ariko ndanga amfata ku ngufu”.Yakomeje avuga ko byabaye rimwe ndetse ngo yatewe ubwoba ngo navuga ko atwite azicwa.

Undi mukobwa w’imyaka 16 warekuwe mu gitero cyabereye i Baga hafi y’ikiyaga ca Chad umwaka ushize, na we yahawe ibiyobyabwenge afatwa ku ngufu mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize n’abari bashinzwe kubaha imfashanyo mu nkambi.

NO COMMENTS

Leave a Reply