Nigeria: Inzara iravuza ubuhuha cyane mu bana

Nigeria: Inzara iravuza ubuhuha cyane mu bana

| | Yasomwe inshuro 182 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa ikibazo cy’ inzara iravuza ubuhuha, aho mu burasirazuba abantu bagera muri miliyoni 14 bakeneye ubufasha bw’imibereho 

_92460298__92452919_f3d7853b-7036-4c0b-af01-09cfe06bf001Iki gice bivugwa ko kirimo abana bari gupfa kubera ikibazo cy’inzara, abagera ku bihumbi bine akaba aribo bakeneye ubufasha.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ikibazo cy’inzara atari icya none, bivugwa ko cyaba cyaratewe n’umutwe wa Boko Haram wibasiye ako gace ukamaramo igihe kirekire aho uduce nka Borno,Yobe na Adamawa twazahajwe n’inzara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF wavuze ko umaze kubarura abana bagera ku bihumbi 65 by’abana benda gupfa kubera ikibazo cy’inzara.

Raporo y’abaganga ivuga ko babonye abana benshi bari munsi y’imyaka itanu mu nkambi ebyiri ndetse kimwe cya kane cy’aba bana bamaze gupfa.

NO COMMENTS

Leave a Reply