Ni iki kibyihishe inyuma kwa Producer Washington wazanye Weasel na Radio i...

Ni iki kibyihishe inyuma kwa Producer Washington wazanye Weasel na Radio i Kigali kubera Asinah

| | Yasomwe inshuro 1,927 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzikazi Asinah witegura gushyira hanze indirimbo yitwa Happy Time yakozwe na Producer Washington, kuri ubu mw’ ibanga rikomeye uyu mu producer yaba yazanye n’ itsinda rya Good Life aho aje kubahuza na Asinah.

Washington, Weasel na Radio kuri ubu bose bari mu mujyi wa Kigali
Washington, Weasel na Radio kuri ubu bose bari mu mujyi wa Kigali

Hari hashize iminsi bivugwa ko aba bahanzi b’ abagande aribo Weasel na Radio ko bazaza mu Rwanda muri iki cy’ umweru. Gusa nubwo baje mu ibanga amakuru agera kuri Touchrwanda.com aremeza ko aba basore uko ari babiri bari mu mujyi wa Kigali aho no mu ijoro ryaraye ritambutse aribwo haje no kuza Producer Washington wageze i kigali mu masaha ya saa moya z’ umugoroba aza asanga ba Weasel i Kigali.

Producer Washington usanzwe ari gukorana imishinga y’ indirimbo n’ umuhanzi kazi Asinah kuri ubu yaba yamuzaniye naba basore bagezweho mu gihugu cya Uganda kugirango bakorane indirimbo mu buryo bwo kumufasha ndetse no kwagura umuziki wa Asinah.

Asinah mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda tukamubaza koko niba gahunda yaba basore ariwe yadutangarijeko Producer Washington nubundi yaramufitiye indirimbo bakoranye aho harimo niyo azashyira hanze muri iki cyumweru. Kuri Radio na Weasel ho yadutangarijeko bikimeze nka gaseke gapfundikiye ariko avuga ko nabyo bishobora kuba bihari ariko bitari ibyavuba kuko afite imishinga yihutirwa ashaka kubanza gushyira hanze.

NO COMMENTS

Leave a Reply