Niyonzima Olivier yijeje abafana ba Rayon Sport ko mu minsi mike agaruka...

Niyonzima Olivier yijeje abafana ba Rayon Sport ko mu minsi mike agaruka mu kibuga

| | Yasomwe inshuro 306 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Niyonzima Olivier bakunda kwita Sefu ukina hagati yugarira ubwugarizi “defensive midfielder” muri Rayon Sports yari amaze iminsi arwaye ndetse indwara ye ntiyatumaga akina bitewe nuko yararembye gusa yijeje abafana ba Rayon Sport ko mu minsi Mike ashobora kugaruka mu kibuga kuko azaba yakize.

sefu

Sefu w’imyaka 20 amaranye iminsi indwara y’umunaniro nkuko nawe abyitangariza nyuma yuko ajyiye kwa muganga bakamuburamo izindi ndwara

Yagize ati “Nararwaye ndetse najyiye no kwa muganga gusa bambuzemo indwara ahubwo bambwira ko ngomba kuruhuka bihagije bitewe nuko basanze ndwaye indwara y’umunaniro”

Niyonzima Olivier kandi byavugwaga ko ashobora kujya gukora igerageza mu ikipe ya Royal Charleroi Sporting Club’ yo mu Bubiligi gusa yavuze ko gahunda yo kujyayo vubaha yahindutse

niyonzima-olivier-sefu

Sefu yagize ati “Navuganye n’umu agent wa Royal Charleroi Sporting Club ambwira ko gahunda y’igerageza izasubukurwa mu kwa mbere bitewe nuko ntameze neza ndetse n’ikipe ikaba itari mu bihe byiza.

NO COMMENTS

Leave a Reply