Njuga arashinjwa kwibeshyera umukunzi utari uwe

Njuga arashinjwa kwibeshyera umukunzi utari uwe

| | Yasomwe inshuro 2,390 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ngabo Leo (Njuga) ukina amafilimi ndetse akaba n’umuhanzi mu minsi yashize yerekanye umukunzi we, amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga, gusa byamaze kumenyekana ko yibeshyeye.

njugaaaaaa

Nkuko bitangazwa n’umukobwa Ngabo Leo yari yagaragaje nk’umukunzi we, ngo Ngabo Leo ntago bakundana ndetse yanamushyize ku mbug nkoranyambaga ntacyo abiziho.

Mu kiganiro Queen yagiranye na Touchrwanda yahamije aya makuru yemera ko nta rukundo ruri hagati ye na Ngabo Leo, ahubwo atubwira ko ifoto Ngabo Leo yashyize hanze ntaho ihuriye n’urukundo yigambye.

IMG-20170109-WA0045
Iyi niyo foto Njuga yari yashyize hanze

Yagize ati “Iriya foto Njuga tuyifotoza twahuriye muri Photoshoot, arayifata nkuko n’abandi bose bifotozaga, ngiye kubona mbona yayishyize mu itangazamakuru.”

Aya ni amwe mu magambo Ngabo Leo yoherereje Queen amusaba imbabazi z’ifoto yashyize ku karubanda

IMG-20170113-WA0030

NO COMMENTS

Leave a Reply