Nk’uburyo bugezweho mu guteka, Ishuri rya Polisi y’u Rwanda risigaye rikoresha Gaz

Nk’uburyo bugezweho mu guteka, Ishuri rya Polisi y’u Rwanda risigaye rikoresha Gaz

| | Yasomwe inshuro 232 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) riri  mu karere ka Rwamagana,  ryaretse gutekesha inkwi;  ubu risigaye rikoresha Gaz; nk’uburyo bugezweho mu guteka. Ibi kandi biri no mu byo Polisi y’u Rwanda yiyemeje mu kurengera ibidukikije ; nk’uko bikubiye muri gahunda ya Leta yashyizweho yo kurengera ibidukikije.

ishuri rya polisi

Umuyobozi w’ Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali  Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, yavuze ko igitekerezo cyo kureka gutekesha inkwi hagakoreshwa Gaz, cyaturutse ku kuba barasuzumye neza bagasanga bakoresha inkwi nyinshi; ku buryo ndetse byangizaga ibidukikije kandi bidufitiye akamaro kanini.

CP Mugisha yagize ati:” Polisi y’u Rwanda nk’urwego ruri ku isonga mu kurinda no kurengera ibidukikije, yasanze ari ngombwa kureka uburyo bwari busanzwe bumenyerewe bwo gutekesha inkwi, ku buryo bwagiraga ingaruka mbi ku kirere. Guhitamo gutekesha Gaz ni byiza, birihuta kandi nta ngaruka iyo ariyo yose ku bidukikije no ku buzima bw’abantu”.

Yakomeje avuga ko Gaz ifasha mu kugira  isuku, hirindwa imyotsi n’imirayi, kandi ibiryo bishya vuba ku buryo hagabanyutseho amasaha arenga abiri ugereranyije na mbere bagikoresha inkwi.

Ku rwego rw’ubuzima, impuguke zerekana ko indwara ziterwa no guhumeka imyuka mibi iturutse ku myotsi yica abagera kuri miliyoni 4,3 buri mwaka ku isi yose. Iyi mibare ikaba iruta iy’abantu bahitanwa na SIDA, malariya ndetse n’igituntu bateranye.

Byaragaragaye kandi ko gutekesha inkwi  binagira ingaruka mbi kuko amashyamba ashira,  bityo hakabaho isuri, ubutaka buragenda, imisozi irahirima n’ibindi.

Yavuze kandi ko ukurikije uko ibiribwa bitekeshejwe Gaz biba bimeze, bifite itandukaniro rinini n’ibitekeshejwe inkwi kuko ibya Gaz biba bihiye neza; bityo bikagira ingaruka nziza ku buzima.

CP Mugisha yakomeje avuga kandi ko iri shuri ryiteguye gusangiza ubumenyi  buri wese ubyifuza; haba kumenya imikoreshereze y’iyi Gaz no kwerekana uko igikoni cyayo cyubakwa; ku buryo umuntu wese yagira uruhare mu kutangiza ibidukikije, akareka gukoresha inkwi.
Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali rifite igikoni kirimo ikigega cyagenewe kubikwamo Gaz ingana n’ibiro ibihumbi 28; aho ishobora gutekeshwa mu gihe cy’amezi 3;  ku munsi hakoreshwa itekera abantu 400 ingana n’ibiro 28.
Ishuri rya Polisi
Umuyobozi w’ Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha.
Cyakora kugeza ubu; igiciro cy’inkwi n’icya Gaz nta, tandukaniro rinini ririmo, cyeretse ko gukoresha Gaz bifite izindi ngaruka nziza zavuzwe mbere.

Ubuyobozi bw’Ishuri bwavuze uko byari byifashe mbere y’uko  rifata icyemezo cyo gukoresha Gaz mu guteka. Ubuyobozi bwerekanye imibare igaragaza uko ikoreshwa ry’inkwi ryagiraga ingaruka ku bidukikije.

Mu mezi ane ashize nibwo batangije ubu buryo bwo gukoresha Gaz. Ku munsi bishyuraga amafaranga ibihumbi 22 y’inkwi ; ku buryo abapolisi banakoraga urugendo rurerure bajya mu karere ka Nyagatare, Rulindo n’ahandi kugurayo izo nkwi. Muri rusange bakoreshaga amasiteri abiri y’inkwi ku munsi; ni ukuvuga ko batemaga ibiti 20 biringaniye ku munsi kugira ngo babone izo nkwi zo guteka, ni ukuvuga ko bakeneraga ibiti 600 ku kwezi, ubwo ku mwaka ni ibiti 7200. Ibi rero byari imbogamizi ikomeye yo kubona inkwi.

Byatumye rero Polisi y’u Rwanda nk’urwego rugira uruhare mu  kurengera ibidukikije ruhitamo  gukoresha Gaz nk’igisubizo kirambye.

Kugeza ubu, igikoni cy’iri shuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali; gikoresha ibiro ibihumbi 28 bya Gaz (iba iri mu kigega  cyabugenewe); iyi Gaz ikaba ikoreshwa mu gihe cy’amezi atatu; ku buryo ku munsi kubera iyo Gaz hatekerwa abantu 400.

 Ukuriye itsinda ry’abatetsi b’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali,  Ufitinema Jeremy yagize ati: gutekesha Gaz bifite akamaro cyane, kuko dusigaye dukoresha igihe gito mu guteka ndetse bikaba binaturinda ingorane mu gihe dutekesheje inkwi”.

Ufitinema yakomeje avuga ko yishimiye ko akazi ke kagenda neza kubera igikoni kigezweho gikoresha Gaz mu guteka ibiribwa.

Yagize ati:” Nta kintu gishimisha nko gutekera abari mu mahugurwa hano benshi mu gihe gito cyane kandi ku buryo bufite isuku”.

Uku gukoresha Gaz mu guteka byafashije mu migendekere myiza y’ikirere, kutangiza amashyamba; bikaba kandi bigira isuku no kurinda imyotsi n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda irateganya kandi ko mu minsi iri imbere,  no mu bindi bigo, amashuri n’amashami yayo ari hirya no hino mu gihugu,  nabo bazakoresha Gaz mu rwego rwo kurengera ibidukikije

NO COMMENTS

Leave a Reply