Nshuti Savio wari umaze iminsi arwaye malariya yiteguye guhangana na Police FC

Nshuti Savio wari umaze iminsi arwaye malariya yiteguye guhangana na Police FC

| | Yasomwe inshuro 375 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukinnyi Nshuti Savio Dominique wari umaze iminsi utagaragara mu mikino ya gicuti ikipe ye ya Rayon Sports yakinaga, kubera uburwayi bwa Malariya, aratangaza ko yakize kandi yiteguye neza umukino ubanza wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na Police FC.

Nshuti Savio Dominique wari umaze hafi ibyumweru bibiri arwaye ntiyigeze agaragara ku mikino ya gicuti ikipe ye ya Rayon Sports yakinnye n’ Amagaju FC, Mukura VS na AS Kigali, yari igamije gufasha iyi kipe kwitegura shampiyona y’ umuwaka wa 2016-2016 aho iyi kipe igomba gutangira ikina na Police FC.

Nshuti Savio yatangaje ko nyuma y’ igihe arwaye, ubu yamaze gutangira imyotozo na bagenzi be kandi yizeza abafana ba Rayon Sports ko bari gukora ibishoboka byose ngo batangire shampiyona bitwara neza batsinda Police FC.

Nshuti Savio yagize ati: “Nari ndwaye Maralia, birumvikana ko gukora imyitozo no gukina imikino ndwaye bitashobokaga, ariko ndashima Imana ko ubu meze neza. Natangiye imyitozo na bagenzi banjye kandi nizeye ko nzasubira mu bihe byiza.”

“Tugomba kwitegura neza kuko nta nota dushaka gutakaza. Tuzagerageza ibishoboka, kandi twizeye gutangira shampiyona neza.”

NO COMMENTS

Leave a Reply