Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi, uwo n’umugani Rayon Sport iciriye Sunrise...

Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi, uwo n’umugani Rayon Sport iciriye Sunrise FC iyitsinze 4-0

| | Yasomwe inshuro 233 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Rayon Sport yari yacakiranye n’ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare mu marushanwa ya AS Kigali Preseason Tournament, gusa Rayon Sport igaragaje ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi bitewe n’akayabo k’ibitego 4 kubusa inyagiye Sunrise FC.

Uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro I Remera, imbaga y’abantu baturutse hirya no hino bakaba bari baje kwihera ijisho uko ikipe ya Rayon Sport iri bwitware imbere y’abafana bayo.

1473620622_dsc_0165

Bidatinze umunya Mali Moussa Camara yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sport maze asa nkuwibukije Kwizera Pierrot dore ko nawe yahise atsinda igitego cya kabiri maze amakipe yombi akajya mu karuhuko ari ibitego 2-0

Bakiva mu karuhuko Moussa Camara yakoze uko ashoboye kugirango abone insinzi, ndetse anabigeraho kuko bidatinze yahise atsindira ikipe ya Rayon Sport ikindi gitego cya gatatu.

1473617181_dsc_0164

Uyu mukino wenda kurangira habayeho gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sport maze Lomami Frank wari winjiye asimbuye yanga gusohoka mu kibuga adatsindiye ikipe ye igitego maze aba atsinze igitego cya Kane ari nako umukino uhise urangira.

Ikipe ya Rayon Sport kurubu niyo ifite amanota menshi bitewe nuko imikino yose yayitsinze ndetse ikaba ntamukino numwe yakinnye yigize inganya.

NO COMMENTS

Leave a Reply