Ntabwo urubyiruko ruhanga imirimo ngo ibe iy’umuyobozi : Minisitiri Judith UWIZEYE

Ntabwo urubyiruko ruhanga imirimo ngo ibe iy’umuyobozi : Minisitiri Judith UWIZEYE

| | Yasomwe inshuro 127 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gushyira ahagaragara aho gahunda y’urubyiruko ya Kora Wigire igeze, mu kiganiro n’ abanyamakuru Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo hamwe na za Minisiteri zitandukanye n’ibigo bifite aho bihurira n’umurimo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, mu igenzurwa ryakozwe mu mwaka wa 2015 – 2016 basanze kugeza ubu gahunda ya Kora Wigire itaramenywa neza n’abo igenewe ku rwego rushimishije, ari nayo mpamvu hagikomeje gukorwa ubuvugizi ngo abantu benshi barusheho kuyiyumvamo.

uwizeye

Kurundi ruhande ariko Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Madame Judith UWIZEYE asanga Urubyiruko rushaka kwihangira imirimo rudakwiye gutegereza ko ibintu byose ari Leta izabibakorera kandi narwo ruba rukwiye kugaragaza uruhare n’ubushake mu birukorerwa ati” niba tuzi icyo dukora tukaba dushonje, tukaba dushaka amafaranga ya mirimo natwe ubwacu tuzashyiramo uruhare, n’ubushake, mu kuyihanga, ntabwo turi kubibahatira ngo nyabuneka muhange imirimo, ntabwo ari ku ngufu, igisubizo ni uko ni numva nshonje, nshaka amafaranga nshaka amafaranga, nanjye nzagira uruhare, mu guhanga cyangwa se mu gushyiraho icyamfasha kugirango mbona amafaranga, ntabwo imirimo dusaba urubyiruko ngo ruyihange ibe iy’umuyobozi n’iy’umuntu ku giti cye, abantu benshi ntabwo babyumva”.

uwizeye

 

Ubusanzwe Intego ya gahunda ya KORA WIGIRE igamije kwihutisha guhanga imirimo itanga umusaruro uhagije kuburyo burambye binyuze mu guteza imbere umuco wo kwihangira imirimo n’ihangwa ry’imishinga mito n’iciriritse, gufasha abantu kugira ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo kandi butuma ubuhawe yihangira umurimo cyangwa afasha abikorera kongera umusaruro ndetse no gushyiraho uburyo bw’imikorere buhuriza hamwe imbaraga bukanaha umurongo izindi gahunda zihari zifasha mu iterambere ry’umurimo haba ari muri Leta, ku bikorera no ku miryango itegamiye kuri Leta.

Yakozwe na Vestine Umurerwa

NO COMMENTS

Leave a Reply