Ntibazi aho igihugu kivuye n’aho kigeze mu kubaka amahoro arambye – Depite...

Ntibazi aho igihugu kivuye n’aho kigeze mu kubaka amahoro arambye – Depite Mukabarisa Donatille

| | Yasomwe inshuro 90 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite ukuriwe na Depite Mukabarisa Donatille, batangaza ko umwanzuro w’inteko y’ u Burayi uvuga ko u Rwanda nta demokarasi rufite utesha agaciro ubusugire bw’igihugu cy’ u Rwanda.

Abadepite banenga bikomeye umwanzuro w’iyi nteko uvuga ko u Rwanda nta demokarasi rufite nyuma y’aho bamwe mu badepite bagize inteko y’u Burayi boherejwe mu Rwanda kugenzura ibijyanye n’uko u Rwanda rwubahiriza ihame ry’uburinganire ndetse n’iterambere ry’abagore n’abakobwa. Nyuma tariki ya 6

????????????

Perezida w’inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda umutwe w’abadepite, Depite Mukabarisa Donatille mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wambere tariki ya 10 Ukwakira yavuze ko abagize inteko ishinga amategeko y’i Burayi batazi aho u Rwanda rwavuye kandi batazi aho rugeze rwubaka amahoro arambye.

Ati “Bishoboke ko hari amakuru menshi badafite, kuko batazi aho igihugu kivuye n’aho kigeze mu kubaka amahoro arambye.”

Akomeza avuga ko umubano w’imitwe yombi wari usanzwe umeze neza ariko hakaba hari abantu baba bashaka ko wazamo agatotsi. Abagize inteko ishinga amategekoy’ u Rwanda bagasaba inteko y’ u Burayi   gutesha agaciro uyu mwanzuro bagakurikirana bamwe mu badepite bayobya abandi.

Abadepite bagize inteko inshinga amategeko y’umwe bw’ i Burayi bakaba barasabye reta y’ u Rwanda kuburanisha Ingabire Victoire ufunzwe ashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko abadepite bagize inteko y’ u Rwanda bagashimangira ko u Burayi nabwo ngo buzi neza ko ishyaka rya FDU Inkingi riyoboye umutwe wa FDLR.

FDLR ubusanzwe ikaba ari umutwe w’abasirikari bahoze kubutegetsi bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda kandi bakaba bateza umutekano muke cyane cyane mu turere twegereye umupaka wa Reta iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nka Rubavu.Ario reta y’ u Rwanda ikaba idahwema kubashishikariza gutaha mu rwababyaye.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply