Nubwo bari babigize ibanga, John Legend na Chrissy Teigen bibarutse umwana

Nubwo bari babigize ibanga, John Legend na Chrissy Teigen bibarutse umwana

| | Yasomwe inshuro 719 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

John Legend ndetse Chrissy Teigen bibarutse umwana wabo wa mbere, gusa ibi bikaba byabaye mwibanga rikomeye cyane dore ko hari hashize iminsi itatu umwana avutse, gusa bakaba babitangaje mw’ijoro ryashize.

Nyuma yuko uyu muryango wari umaze igihe kitari gito witegura kwibaruka umwana wabo wa mbere, icyifuzo cyabo cyashyize kiba impamo, ChrissyTeigen akaba yibarutse umwana w’umukobwa bakaba bamwise izina rya Luna Simone Stephens

iyo ni foto ikaba igaragaza ibiro umwana bibarutse afite

Uyu mwana bakaba baramwibarutse tariki 14 Mata 2016, gusa babitangaje mw’ijoro ryashize ryo kuwa 17 mata 2016, nyuma y’iminsi itatu avutse.

Chrissy akaba yari yaratangaje ko atwite mu kwezi kwa 11 dore ko yari yarabigize ibanga rikomeye cyane, gusa ntibyaje kumukundira gukomeza guhishira ibanga rye kuko inda imaze kugaragara yaje kwemera ko atwite kandi yiteguye kwakira umwana mushya mu muryango.

 

Chrissy Teigen abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yashimiye abamubaye hafi

 

NO COMMENTS

Leave a Reply