“Nubwo bitoroshye guhangana n’ikipe nakiniye, ndagerageza nitware neza

“Nubwo bitoroshye guhangana n’ikipe nakiniye, ndagerageza nitware neza

| | Yasomwe inshuro 562 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Sugira Ernest umusore w’umunyarwanda ukinira ikipe ya AS Vita Club yo mu gihugu cya Congo ati ndagerageza nitware neza ubwo ari bube ahanganye n’ikipe yakiniye akiri mu Rwanda ya AS Kigali mu marushanwa yateguwe n’iyi kipe yitiriwe AS Kigali Tournament.

Sugira Ernest yavuye mu ikipe ya AS Kigali yerekeza muri AS Vita Club aguzwe akayabo k’amafaranga menshi ndetse iyi kipe ya AS Vita Club imwitezeho ibitangaza byinshi cyane nk’umukinnyi wabiciye bigacika hano mu Rwanda.

img_9190

Ubwo ikipe ya AS Vita Club yakoraga imyitozo yitegura gukina na AS Kigali, Sugira Ernest yaganiriye na Touchrwanda maze atubwira uko yiteguye uyu mukino, agira ati:”ndagerageza nitware neza.”

img_9191

Sugira Ernest yagize ati “Mu byukuri sibyoroshye kuba ngiye guangana n’ikipe nakiniye gusa nanone ntago bivuze ko ntari bukine neza bikwiye, ku bwanjye ngomba kwereka ikipe yanguze ko nshoboye cyane cyane ko nshobora kugaragara muri 11 babanzamo bitewe nuko ndi umukinnyi umenyereye ikipe turi bube duhanganye, ndakora uko nshoboye mpeshe ikipe yanjye insinzi ku buryo batantakariza ikizere.

img_9192

Yakomeje avuga ko iri rushanwa aryiteguye neza bitewe nuko nta mvune mfite cyangwa se ibindi bibazo byambuza gukina, nubwo bitanyoroheye kumenyera ubuzima bwo muri iyi kipe gusa meze neza cyane dore ko ibyo nabasabye babimpaye, ahasigaye ninjye ugomba kubaha ibyo bansabye.

NO COMMENTS

Leave a Reply