Nubwo haboneka amafaranga menshi, abantu batabyumva, ntibyagabanya ubwandu bwa virus itera SIDA

Nubwo haboneka amafaranga menshi, abantu batabyumva, ntibyagabanya ubwandu bwa virus itera SIDA

| | Yasomwe inshuro 349 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Societe Civile, iravuga ko ihangayikishijwe n’abantu batikingira, mugihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibi bigatuma ubwandu bwa virus itera SIDA burushaho kwiyongera.

SIDA

Ibi ni byatangajwe mu  nama y’iminsi ibiri iteraniye I Kigali,  ihuje imiryango yose itegamiye kuri Leta ifite aho ihurira n’ubuzima, yiga ku ngamba zo gufasha Leta y’u Rwanda, mu mugambi wo kurandura burundu icyo cyorezo mu gihugu.

Abahagarariye Societe Civile mu Rwanda, batangaza ko uru rwego nka rumwe mu ruhura n’abaturage cyane, rugiye gushyira imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Sida, ibi ngo bikazajyana no gukomeza kwigisha abantu mu buryo bubafasha guhindura imyumvire, bakamenya kandi bakirinda impamvu zose zituma habaho ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya.

NZARAMBA Edmond uhagarariye ihuriro ry’ urubyiruko rwa gikristo mu Rwanda, avuga ko kwigisha ari uguhozaho ati:”kugirango urubyiruko ruhinduke cyangwa abantu muri rusange, ni uguhozaho hagahoraho izo nyigisho no kwigisha abantu ibibi byo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye”.

Ku rundi ruhande ariko abanyamakuru bibajije impamvu ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ubwandu bwa virus itera SIDA buhora bukorwa, ariko kugeza ubu ubwandu bukaba bukiyongera, Felicite RWEMARIKA uyoboye Societe Civile kubijyanye n’ubuzima, avuga ko hakiri abantu bagifite imyumvire ku ikoreshwa ry’agakingirizo ati:”icyambere abantu imyumvire iracyari hasi, icya kabiri ni ukuvuga ngo hagomba kubaho kwigisha guhoraho, mu buryo bwo kuyirwanya n’icyakorwa kugirango igabanuke, kuko nubu hariho abantu batari bumva ko bagomba kwikingira, kuko n’ubwo haboneka amafaranga menshi, abantu batabyumva ntacyo byatanga”.

Bimwe mu byo Societe Civile mu Rwanda yifuza gushyiramo imbaraga mu guhangana na Sida, harimo gutanga ubufasha mu ikorwa ry’igenamigambi rigamije guhashya icyo cyorezo, gutanga amafaranga, ndetse n’ubujyanama bwo kwirinda Sida ku baturage, gufasha mu buryo bw’amategeko mu gihe hari abashobora kubuzwa uburenganzira bwaho bitewe na Sida, ndetse no gufasha mu bushakashatsi butandukanye bufitanye isano n’iki cyorezo.

Kuri ubu mu Rwanda abantu 3% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, kuva muri 2005 uyu mubare nturajya hejuru cyangwa hasi, muri abo banduye icyo cyorezo abenshi babarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

1 COMMENT

Leave a Reply