Nubwo umubare w’abakobwa batsinze uri hejuru kurusha abahungu amanota yabo aracyari hasi

Nubwo umubare w’abakobwa batsinze uri hejuru kurusha abahungu amanota yabo aracyari hasi

| | Yasomwe inshuro 174 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nubwo umubare w’abakobwa uri hejuru kurusha uw’abahungu, mu byagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi MINEDUC abahungu bagize amanota menshi kurusha abakobwa.

Nkuko bigaraga mu manota yasohotse umubare w’abakoze bose ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange Tronc Commun, uragaragaza ko abakobwa batsinze ku rugero ruri hejuru ugereranije n’uw’abahungu mu mwaka w’amashuli wa 2016, kuko abakobwa mu mashuli abanza batsinze ku kigero cya 55,1%,abahungu batsinda kuri 44,9%, naho mu cyiciro rusange Tronc Commun, abakobwa batsinze kuri 52,14%,abahungu batsinda kuri 47%.isaac-munyakazi-1 isaac-munyakazi

Mu gusobanurira abanyamakuru, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Isaac MUNYAKAZI yavuze ko ubu abanyeshuri bose bafatiwe ku manota amwe bitandukanye no mu myaka ishize ubwo abakobwa bafatirwaga ku manota yo hasi ugereranije n’abahungu ati”mu myaka yashize wasangaga hafatirwa ku nota rito kugirango habemo kuzamura umwana w’umukobwa, ubu ntabwo habayeho gutoranya abana b’abahungu n’abakobwa, cyane cyane ko ibyo byiswe gufatira ku nota rito ku bana b’abakobwa byajyanaga no kubaha imyanya mu bigo, uyu mubare rero twababwiye w’abatsinze uragaragaza abana batsinze muri rusange, kandi amanota yafatiweho ni amwe haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa”.

Uretse kandi kuba abakobwa baratsinze ku rugero ruri hejuru, nkuko bisobanurwa n’umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) GASANA Janvier yavuze ko ikibazo ariko amanota bagize atari menshi  ugererangije n’abahungu ati”urabona nubwo bwose muri rusange abakobwa batsinze kurusha abahungu, ariko iyo tugeze mu cyiciro cyambere(Division one)usanga abahungu aribo bagize amanota menshi kurusha abakobwa, ubwo rero urumva ko harimo ikibazo, abahungu baracyagaragara ko batsinda cyane haracyarimo intambwe kugirango n’abakobwa batsinde cyane nabo bajye hejuru”.

Mu gihe amanota yamaze gushyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere, ku munsi wa mbere w’icyumweru gitaha nibwo abatsinze bazatangira kumenya ibigo boherejwehio kugirango hatazabaho gukerwa kw’itangira ry’amashuri uyu wa 2017 riteganijwe  tariki 23 Mutarama.

Umunyeshuri RUBAYIZA NGUTETE Christa wo mu karere ka Kicukiro niwe wagize amanota ya mbere mu mashuri abanza, naho  MICO Sother wo mu karere ka Nyarugenge niwe wabonye amanota ya mbere mu cyiciro rusange Tronc Commun.

Ku bakeneye kumenya amanota yabo harakoreshwa uburyo bubiri, harimo gukoresha ubutumwa bugufi  ukandi P ugashyiraho code y’umunyeshuri ukohereza kuri 489 ku mashuri abanza naho mu cyiciro rusange wandika S ugashyiraho code y’umunyeshuri ukohereza kuri 489, ubundi buryo ni ukwifashisha urubuga rwa REB arirwo www.reb.rw .

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply