Nufashwa Yafasha urabararikira Umunsi wo gusangira no gusabana n’abana ba Ngarama

Nufashwa Yafasha urabararikira Umunsi wo gusangira no gusabana n’abana ba Ngarama

| | Yasomwe inshuro 809 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Nufashwa yafasha kuko ni umutima si ugutunga ibya mirenge, muri urwo rwego abasore n’inkumi bagize umuryango utagamije inyungu washinzwe hagamije kwita ku babaye kurusha abandi wa “Nufashwa yafasha Foundation (NYF)” mu rwego rwo kwagura ibikorwa byawo wateguye igikorwa cyo gusangira ndetse no gusabana n’abana baherereye muri Ngarama mu karere ka Gatsibo.

Uyu muryango ukaba waratangijwe na Jean Paul Bujyacyera usanzwe ukora umwuga w’itangazamukuru kuri imwe mu nsakazamajwi zikorera hano mu Rwanda akaba azwi kwizina rya Gutaman yaje kugira igitekerezo cyo gushyiraho umuryango ugamije gukusanya inkunga, kuzicunga neza, no kuzikoresha neza mu bikorwa by’ubugiraneza byubaka igihugu mu rwego rwo gushyiraho ikigega cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo, barimo imfubyi, abana babayeho nabi mu buzima bubi, abafite ubumuga n’abandi.

Hari gutegurwa  igikorwa giteganyijwe ku itariki ya 11 Nzeri cyo gusangira ndetse no gusabana n’abana batishoboye baherereye mu karere ka Gatsibo babaremamo icyizere cy’ejo hazaza aho bamwe mu banyamuryango ndetse n’abandi bakwifuza kwifatanya n’uyu muryango bazitwaza impano zo kugenera abo bana mu rwego rwo kurushaho kwegerana nabo.

Gahunda yo gusura ndetse no gusabana n’aba bana ku babyifuza bazahagurukira hamwe Nyabugogo ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo aho bazafata imodoka iberekeza aho iki gikorwa nyirizina kizabera mu karere ka Gatsibo.

Muri aka karere ka Gatsibo uyu muryango uhafite isomero rusange rigamije kurushaho kujijura ndetse no gukura mu bwigunge abana ndetse n’abakuze baturiye Gatsibo.

 

NYF igira ibikorwa by’ubukangurambaga ku babyeyi ndetse n’abana mu rwego rwo kubereka inzira banyuramo bikura mu bucyene
bamwe mu bana bagiye borozwa inkoko n’uyu muryango

 

Dore mu mashusho ubwo Nufashwa Yafasha yasuraga abagenerwa bikorwa b’uyu muryango

1 COMMENT

  1. kabisa uyumuryango ndawushyigikiye kandi ukomezs utere imbere muribyose kuko ibyo ukora bishobora bakeya ariko uzi gufasha abantu ntazindi nyungu utegereje kbs biba bikomeye siburiwese wabishobora mukomerezaho

Leave a Reply