Nyabihu: Bane bafatanwe magendu y’ibitenge n’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye

Nyabihu: Bane bafatanwe magendu y’ibitenge n’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye

| | Yasomwe inshuro 39 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Nyabihu hafatiwe abantu bane bacuruzaga magendu y’ibitenge, inzoga z’Amalikeri, Imivinyo, n’ikinyobwa kidasembuye cyitwa Novida.

Ibitenge 40 byafatanwe Mutabazi Vedaste  na Dusingizimana Clementine ku wa 14 Nzeri, mu karere ka Nyabihu, buri umwe akaba yarafite  20. Ubanza  yafatiwe mu murenge wa Bigogwe ari mu modoka yavaga Rubavu yerekeza Musanze, naho  uheruka yafatiwe mu murenge wa  Jomba ari mu modoka yavaga Rubavu yerekeza Ngororero.

Amacupa 55 ya Novida yafatanwe Uwamariya Liberatha, naho Ntawigira Epaphrodite yafatanwe amakarito abiri y’Imivinyo n’amacupa abiri y’Amalikeri arimo  Red Label na Black Label, aba bombi bakaba barafatiwe mu murenge wa Karago ku itariki 13 Nzeri bari mu modoka yavaga Mukamira yerekeza Ngororero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko iyo magendu yashyikirijwe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro (Revenue Protection Unit-RPU.)

Mu butumwa bwe, CIP Kanamugire yagize ati:” Amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, n’ibindi. Kubinyereza bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere muri rusange.”
Umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 371 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
CIP Kanamugire yashimye abatanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, kandi asaba buri wese kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.
Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yany

NO COMMENTS

Leave a Reply