Nyabihu: Polisi yafashe amasashe 1000 y’inzoga zitemewe mu Rwanda

Nyabihu: Polisi yafashe amasashe 1000 y’inzoga zitemewe mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 117 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Nyabihu abantu 2 bafatanywe amasashe 1000 y’inzoga zitemewe mu Rwanda zizwi ku izina rya Sky Blue mu mukwabu wakozwe.

Abafashwe bavaga mu karere ka Musanze berekeza mu karere ka Rubavu, abo bakaba ari Mushimiyimana Esther na Ndayishimye Pacifique, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jenda.

Muri ako karere ka Nyabihu kandi hafatiwe uwitwa Mukamuganga Hadidja ubwo yari ari mu modoka itwara abagenzi rusange imuvanye mu karere ka Rubavu imujyanye i Kigali, akaba yari yinjije ibitenge mu buryo bwa magendu, bikaba bivugwa ko yari abiturukanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nawe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jenda.

Avuga kuri uyu mukwabu, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu Superintendent of Police (SP) Alexis Fata yavuze ko bawukoze kuko bari bafite amakuru bahawe n’abaturage ko hari abantu binjiza inzoga n’ibindi bicuruzwa bitemewe hano mu Rwanda biturutse mu bihugu duhana imbibi bikanyura muri ako karere.

Yanavuze ko uyu mukwabu wageze ku ntego zawo kubera amakuru yatanzwe n’abaturage, bikaba bigaragaza imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage.

Avuga kuri izi nzoga za Blue Sky, SP Fata yavuze ko inyinshi muri izi nzoga zinjirira mu bice bya Cyanika mu karere ka Musanze, zikajya gucuruzwa mu gihugu hose. Akaba yagize ati:” Ntituzihanganira abinjiza bene izi nzoga mu gihugu, turasabwa gukorera hamwe kugirango tuzirwanye twivuye inyuma .”

Yakomeje agira ati:”Abazinjiza bamenye ko tuzi amayeri yose bakoresha, hari igihe bashyira amasashe arimo izi nzoga mu mifuka irimo ifu cyangwa ibigori, ndetse rimwe na rimwe bakazihambiraho ku mubiri, kandi bagomba kumenya ko izi nzoga zitemewe hano mu Rwanda.”

Ku kibazo cya Mukamuganga, yavuze ko akurikiranyweho guhunga gutanga imisoro, kikaba ari icyaha gihanishwa gufungwa amezi atandatu agacibwa n’amande afite agaciro k’ibyo yafatanywe.

Umugereka wa mbere w’iteka rya Minisitiri Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ushyira izi nzoga ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.

SP Fata yasoje avuga ko Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

NO COMMENTS

Leave a Reply