Nyagatare: Ababyeyi ntibasobanukiwe neza ibijyanye no gutanga umunani

Nyagatare: Ababyeyi ntibasobanukiwe neza ibijyanye no gutanga umunani

| | Yasomwe inshuro 300 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Nyagatare murenge wa Karangazi mu kagari ka Mbare, abaturage ntibasobanukiwe neza itegeko ryo gutanga umunani kubana babyaye no kubasaranganya bose kuburyo bungana.

600px-nyagataredist

Ni mu gihe itegeko rishya rigenga imitungo y’abashyingiranywe impano n’izungura risimbura, bigaragaza ko abashakanye bafite itegeko n’uburenganzira busesuye ku mutungu wabo wose mugihe bakiriho, no kuwuha cyangwa kuwuraga abana babo uko bashatse.

Mu karere ka Nyagatare umurenge wa Karangazi mu kagari ka mbare, ngo baha abana babo umunani nkuko bisanzwe, kuko ibyiri tegeko rishya batarizi, ngo igihe cyose umwana wabo ashatse umunani barawumuha nkuko bisanzwe cyangwa nkuko byahozeho mu muco wa Kinyarwanda.

Ikindi ngo nuko kuri bo igihe cyose umwana w’umukobwa ashatswe agomba kuva murugo ajyanye umunani we ku mugabo umushatse, ukajya kubafasha gutangira ubuzima cyangwa gushakisha ubuzima.

bamwe_mu_babyeyi_basaba_ko_kubahanira_ko_abana_babacitse_byajya_bikorwana_ubushishozi_kuko_hari_n_abana_bananira_ababyeyi_babo

Iki kibazo cyo gutanga umunani ku mwana w’umukobwa iyo agiye kurongorwa, abaturage bo muri Mbare nti bakivugaho rumwe, kuko ngo bisa nko kwikuraho uwo mwana w’umukobwa, cyangwa kumuzingira utwe kugira ngo atazakugaruka murugo, uyu kandi we yemeza ko ibi bitajyanye n’ikinyejana cyangwa gahunda ya leta yihaye, yo guteza imbere umwana w’umukobwa .

Ese n’iki aba baturage bifuza gukorerwa kugirango babashe gukurikiza neza iri tegeko rishya ryemerera umwana kuzingura umutungo w’ababyeyi be binyuze mu mategeko kandi bidateje amakimbirane mu muryango.

Aba baturage, ngo babona bagakwiriye kwegerezwa uburyo bazajya bigishwa amategeko byihuse kugirango babashe kuyakurikiza no gushyira mu bikorwa icyo ayo mategeko abasaba.

Usibye no kutamenya aya mategeko ngo bishoboka ko hari nandi mategeko batazi kandi ugasanga bari kuyica cyangwa kuyaca hejuru atari uko bayazi, ahubwo ari uko batayabwiwe kandi batigeze bayigishwa cyangwa ngo bayamenyeshwe.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply